BENIMANA Ramadhan

Kubijyanye na Wikipedia

BENIMANA Ramadhan ni umunyarwanda wavutse mu mwaka wa 1992,[1] akaba yaramamaye cyane mu mwuga akora wo gukina filime aho azwi cyane ku izina BAMENYA akina yitwa muri filime y'uruhererekane yitwa BAMENYA akinamo nk'umukinnyi w'imena. ndetse akaba n'umukinnyi ukunzwe cyane mu Rwanda aho bigenda binagaragarira mu bihembo bitandukanye agenda ahabwa, urugero mu mwaka wa 2021 yawutangiye ahagaze neza cyane ko ari mu bakinnyi ba filime 5 bakunzwe mu Rwanda mu cyiciro cy'abagabo.[2]

Imirimo yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Yagaragaye muri filime nyinshi zitandukanye zakunzwe na benshi mu Rwanda harimo Nkuba, Ingurane y'ubusugi, Catherine n'izindi...

Akaba yarabaye umunyamakuru w'igitangazamakuru Flash Tv mu kiganiro cyitwaga Taxis Moto aho yagikoranaga n'ikindi cyamamare Isimbi nawe w'umukinnyi wa filime.[2]

Reba Aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. [1] VIDEO: Byinshi kuri Bamenya wavuze igihe azakorera ubukwe-Isimbi.rw
  2. 2.0 2.1 [2] Nyuma yo kumenyekana muri filime nyarwanda bamaze no kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru- URUTONDE - Inyarwanda.com