Antoine Rutayisire

Kubijyanye na Wikipedia

Rutayisire Antoine wavutse 1958, ni Umushumba Mukuru wa paruwasi ya Remera mu itorero ry'Angilikani mu Rwanda, wamenyekanye cyane munyigisho zigiye zitandukanye z'iyobokamana mu Rwanda, Ni umugabo watangiye ivugabutumwa mu 1983 akimara gukizwa, Mu 1990 yaretse akazi ko kuba mwalimu umwanya we awuharira kwigisha ijambo ry'Imana, yahise ajya kuyobora umuryango w'ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w'abanyeshuri ba kaminuza, akaba ariwe wabaye umunyamabanga mukuru wawo wa mbere kugeza mu 1994.[1] Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yayoboye umuryango w'ivugabutumwa wa (AEE) mu 2008 ayobora paruwasi ya Biryogo mu itorero ry'Angilikani mu Rwanda, ahava ajya kuyobora paruwasi ya Remera ariyo arimo kugeza ubu.[2]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-17.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-20.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)