Anita Uwagbale
Anita Queen Uwagbale ni umudamu ukomoka mu gihugu cya Nijeriya akaba ari rwiyemezamirimo ndetse akaba yarigeze kuba umwamikazi w'ubwiza. [1]
Uwagbale yamaze hafi imyaka ye yose yo mu buto muri Lagos kugeza igihe yaboneye urwandiko rumwemerera kwinjira muri kaminuza ya Madonna, i Port Harcourt agiye kwiga ibaruramari . [2] Nk'umunyeshuri wigaga mu cyiciro cya mbere cya kaminuza, Uwagbale yambitswe ikamba ry'umukobwa mwiza (Nyampinga) muri Nigeriya mu mwaka wa 2004, bituma ashobora kwitabira irushanwa ry'ubwiza ku Isi yose ryitwa Miss Universe [3] nyuma yaje kwitabira Miss World mu mwaka wa 2004. Mu irushanwa rya Miss World 2004 Uwagbale yashyizwe muri banyampinga 15 ba mbere ku rwego rwa kimwe cya kabiri kirangiza maze agirwa umwamikazi w’ubwiza w’umugabane wa Afurika. [4] Nka MBGN, urubuga rwa Uwagbale rwari rufite intego zo kwita ku bihumanya Ibidukikije.
Kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2018, [5] Uwagbale yashakanye na rwiyemezamirimo witwa Tom Iseghohi, baje guhura hagati mu gihe yegukanaga ikamba nka MBGN. Nyuma y’imihango yo kwiyandikisha nk'abasezeranye muri Amerika, abashakanye bakoreye ubukwe bw'imbere y'amategeo i Lagos mu mwaka wa 2008, ubu bakaba ari ababyeyi bafite abahungu babiri n’umukobwa umwe. [6] Mu mwaka wa 2009, yashinjwaga kunyereza abanyamigabane ba NITEL, ariko ibirego biraseswa. [7]
Uwagbale yakomeje amasomo ye ajya kwiga muri Amerika mu gihe nanone yakoraga ubucuruzi bwe burimo gutunganya uruhuri rw'ibicuruzwa bikenerwa n'ababyeyi bigizwe na Ububiko bw'abana . [8] [9] [10] Muri Gicurasi 2011, ububiko bw'abana bwa Uwagbale bwafunguye mu isoko rya Chase Mall, hafi y'umuhanda wa Ademola Adetokunbo, ku kirwa cya Victoria, i Lagos, muri Nijeriya. [11]
Reba
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ Not all beauty queens are dirty Archived 17 Nyakanga 2011 at the Wayback Machine
- ↑ https://web.archive.org/web/20070129010241/http://www.sunnewsonline.com/webpages/features/womanofthesun/2006/nov/28/womanofthesun-28-11-2006-001.htm Archived 29 Mutarama 2007 at the Wayback Machine
- ↑ Crown or No Crown, I'll Still Be Great - Anita Uwagbale
- ↑ Anita speaks to The Sun Archived 17 Gicurasi 2008 at the Wayback Machine
- ↑ Real Reason Anita Dumped Husband Tom
- ↑ Anita's Wedding Photos
- ↑ Uwagbale Shines Again Archived 24 Nyakanga 2011 at the Wayback Machine
- ↑ Not all beauty queens are dirty Archived 17 Nyakanga 2011 at the Wayback Machine
- ↑ My husband is a big catch for me Archived 1 Nzeri 2011 at the Wayback Machine
- ↑ The Baby Store Archived 2011-05-09 at the Wayback Machine
- ↑ EX-BEAUTY QUEEN-ANITA ISEGHOHI OPENS BABY STORE; MaestroMedia; 5 May 2011.