Andrew Kareba
Andrew Kareba ni umunyamakuru ukorera ikigo k'igihugu cy'itangazamakuru cyitwa RBA aho akora ikiganiro gifasha urubyiruko kwiteza imbere.[1]
Ubuzima bwite
[hindura | hindura inkomoko]Kareba Andrew ni umugabo w'asezeranye na Ingabire Sekamana Arielle uyu akaba ari umukobwa wa Rtd Brig Sekamana Jean Damascene uyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA.[1]
Mu itangaza Makuru
[hindura | hindura inkomoko]Kareba Andrew ni umwe mubanyamakuru b' abanyarwanda bakora mu intangaza makuru ryo mu Rwanda, bakorera ikigo k'igihugu cy'itangazamakuru RBA, mubiganiro byinshi yagiye akora bitandukanye byamenyekanye harimo makuruki, waramutse Rwanda, ubu akaba ari gukora ikiganiro cy'igira uruhare mwiterambere ry'urubyiruko mubiganiro agirana nabo cyitwa Inspire Me cyinyura kuri televisiyo yu rwanda kuwa gatanu saa tatu z'ijoro.[2]
Indi mirimo
[hindura | hindura inkomoko]Kareba Andrew kandi uretse umwuga w'itangazamakuru kandi akora nibindi bintu bitandukanye harimo nko kuba umuyobozi wibirori bitandukanye nko kuyobora umukwe, inama, amahugurwa akaba ari umwe mubayoboye Miss Rwanda ari MC.[3][4]
Reba hano
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 http://www.isimbi.rw/imyidagaduro/umunyamakuru-wa-rba-andrew-kareba-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukobwa-wa-perezida-wa-ferwafa?fbclid=IwAR0BBl7QtknmYJ8P8NzvzrLUQWW6fTfnyeXO2DX3FZizRxL-CiSzI1Qa6U8
- ↑ https://www.webrwanda.com/2020/07/umunyamakuru-wa-rba-andrew-kareba.html
- ↑ https://anewstip.com/media/journalist/dv2-c552809d/andrew-kareba/?tab=tweets
- ↑ https://www.webrwanda.com/2020/07/umunyamakuru-wa-rba-andrew-kareba.html