Amazi muri kirehe

Kubijyanye na Wikipedia
Amazi muri Kirehe

Mu gihe ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe by’umwihariko ku bikorwa by’ubuhinzi mu Karere ka Kirehe zirushaho kugira ubukana, imishinga mito ibyara inyungu yatangijwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibidukikije n’izindi nzego iratanga icyizere cyo kugoboka abagenerwabikorwa.[1][2][3][4]

Ikibazo gihari[hindura | hindura inkomoko]

Akarere ka Kirehe

Imiterere y’Akarere ka Kirehe ituma katagusha imvura nyinshi ariko iyo iguye iteza isuri mu duce tumwe na tumwe twako ikangiza byinshi birimo n’ibihingwa.Magingo aya mu mirenge itandukanye bagushije imvura nke mu ntangiriro za Nzeri gusa, ku buryo imbuto bahinze zanze kumera izindi zibaburwa n’izuba. Si umwihariko waha gusa ahubwo ingaruka z’izuba ryinshi ziboneka hirya no hino muri Kirehe mu Karere katagira amashyamba ashobora gukurura ubuhehere. Aho bagerageje gutera ibiti ngo ntibimera n’ibihonotse ubushyuhe bwinshi biribwa n’umuswa nk’uko Ntakirutimana yakomeje abisobanura.[1][2]

Ibikorwa n'ingaruka z’imihindagurikire[hindura | hindura inkomoko]

Umushinga wo kugabanya ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu kibaya cy’Ikiyaga cya Victoria (Adaptating to Climate Change in Lake Victoria Basin: ACC) ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ikibaya cy’Ikiyaga cya Victoria (Lake Victoria Basin Commission: LVBC), ku ruhande rw’u Rwanda, ibikorwa byawo biri mu Karere ka Kirehe mu mirenge ya Gatore, Musaza na Gahara. Washowemo ibihumbi 520 by’amadolari ya Amerika ni ukuvuga agera kuri miliyoni 520 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Umuhuzabikorwa wawo, Muhawenimana Seth yabisobanuye. Mu Murenge wa Gatore ingo 160 zasaniwe inzu zinahabwa ibigega bifata amazi y’ibisenge mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’isuri yatwaraga ubutaka akanangiza igishanga cya Kijumbura gihingwamo umuceri.[1][4]

Ibigega bya mazi

Ibigega[hindura | hindura inkomoko]

Kuba abaturage barahawe ibigega bifata amazi byanakemuye ikibazo cy’ibura ryayo kuko yavaga kure bikagora imiryango kubona ayo ikoresha imirimo yo mu rugo n’igihe bakeneye kuhira amatungo.[1][3][5]

Ubuhinzi[hindura | hindura inkomoko]

Mu Murenge wa Musaza hatewe inkunga imishinga iciriritse ibyara inyungu irimo iy’ubuhinzi bw’urusenda, ubworozi bw’ingurube n’ihene, ubukorikori burimo ububoshyi n’ubudozi bw’imyenda no gutunganya umusatsi by’umwihariko ku bakoreraga ubuhinzi mu nkengero z’Umugezi w’Akagera bwangizaga amazi yawo.[1][2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://www.igihe.com/amakuru/article/kirehe-imishinga-igamije-guhangana-n-ingaruka-z-imihindagurikire-y-ibihe
  2. 2.0 2.1 2.2 https://www.kigalitoday.com/Kirehe
  3. 3.0 3.1 https://muhaziyacu.rw/amakuru/kirehe-ihere-amaso-uko-umujyi-wa-nyakarambi-uri-kurimbishwaamafoto/
  4. 4.0 4.1 https://muhaziyacu.rw/amakuru/kirehe-gahunda-yo-kugira-ibiti-bitatu-byimbuto-kuri-buri-rugo-igeze-kuri-75/
  5. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-ishyamba-rya-ibanda-makera-rigiye-kugirwa-icyanya-cy-ubukerarugendo