Amasoko Y’imigezi

Kubijyanye na Wikipedia

Kwangirika kw'Amasoko y'Imigezi[hindura | hindura inkomoko]

Umugezi

Tuvuga ko amazi ari ubuzima, ntacyo twakora atabonetse kandi ncyeka ko kuyabona na bwo yanduye, byashyira ubuzima mu kaga kurushaho. Rero njyewe nasaba, nk’uko hari ingamba nyinshi zigamije kurengera ubuzima bwa muntu, hakabayeho n’ubukangurambaga mu batuye Umujyi wa Kigali, kubungabunga imyobo buri wese akabigira ibye, twirinda ingaruka zirimo n’uko kwanduza amasoko y’amazi dukoresha.[1]Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bagihanganye n’ikibazo cyo kubona amazi meza, mu gihe hirya no hino hakigaragara za ruhurura, imisarani icukurwa ku bwinshi ndetse n’imyobo yagenewe gufata amazi, ariko bititabwaho ku buryo byaba indandaro yo kwanduza amasoko y’amazi bakoreshwa mu buzima bwa buri munsi.[1]

Impuguke icyo zibivugaho[hindura | hindura inkomoko]

Bamwe mu mpuguke mu by’ibidukikije, bavuga ko mu gihe imisarane n’ibyobo bishyirwamo amazi yanduye byaba bikomeje gucungwa nabi, bishobora gukururira imijyi imwe n’imwe kurigita, kubw’ubucucike bw’abayituye.[1]Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, ngo bishobora gutera inkangu zikomeye bitewe n’ubuhaname bwawo, ndetse bikanagira ingaruka ku mazi abantu bavoma.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://panorama.rw/kigali-bifuza-uburyo-bwimicungire-yimyobo-ifata-amazi-hakumirwa-ibyanduza-amasoko-yimigezi/