Jump to content

Amakuru k'ubutaka

Kubijyanye na Wikipedia
Ubutaka
Ubutaka bwo guturaho

Ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda(NLA 'National Land Autholity) cyashyizeho Uburyo buzwi nka Land Information Inquiry portal buboneka kurubuga https://landinformation.lands.rw/ muguteza imbere ikoranabuhanga kugirango bworohere abashaka kumenya amakuru ajyane n'ubutaka bakoresheje internet nakuba babona ibya ngombwa batarinze gutonda umurongo.

Kuwa 26 Ugushyingo 2020 nibwo ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka cyatangajeko cyashyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga bushyashya bwo kubona amakuru ajyanye n'ubutaka, Bufasha abantu aho bari hose ku isi bafite internet, Kumenya amakuru y'ubutaka aho ari hose igihe cyose babishakiye kandi bakabyikorera bwunganira ubwari busanzweho bukoresha telefone (*651#) Byari bimaze kugaragarako budafasha abantu benshi cyane cyane ababa hanze y'imbibi z'u Rwanda.[1]bityo imikoreshereze y'ubutaka ikarushaho kuba myiza ikan9teza igihugu imbere. [2]

Amakuru n'ikoranabuhanga

[hindura | hindura inkomoko]

Amakuru ukeneye k'ubutaka ushobora kuyabona wifashishije mudasobwa, tablet cyangwa telefone, Bikaba bisaba mbere na mbere kurwiyandikishaho kugirango ubashe kurukoresha.

Ushobora kuhasanga amakuru ajyane no kumenya aho ubutaka buherereye,(Intara,Akarere,Umurenge,Akagali n'umudugudu Wahasanga nanone amakuru ajyane ningano y'ubutaka ndetse na nyirabwo, Ushobora kuhasanga amakuru ajyane n'uburyo ubutaka butunzwemo ni ukuvuga niba ari amasezerano y'ubukode burambye cyangwa niba ari inkondabutaka.[3]

  1. https://igihe.com/amakuru/article/hashyizweho-uburyo-bwo-kureba-amakuru-arebana-n-ubutaka-hifashishijwe
  2. amakuru k'ubutaka
  3. https://igihe.com/amakuru/article/hashyizweho-uburyo-bwo-kureba-amakuru-arebana-n-ubutaka-hifashishijwe