Amahumbezi i nyanza

Kubijyanye na Wikipedia
Amahumbeze i Nyanza

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Abantu banyuze mu ishuri bazi neza ko kwigira ahantu hari amahumbezi bitanga umutuzo, bigatuma umunyeshuri arushaho kwiga neza ndetse agafata byoroshye, Bitewe n’imiterere y’igihugu hari abatagira amahirwe yo kwigira ahari amahumbezi cyangwa hatuje, cyane abiga mu bice by’imijyi. Bamwe mu bagize amahirwe yo kwigira ahantu heza nk’aha ni abiga muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, UNILAK, Ishami rya Nyanza.[1][2]

UNILAK I Nyanza[hindura | hindura inkomoko]

UNILAK mu mahumbezi

Iyo winjiye muri Kaminuza ya UNILAK Ishami rya Nyanza wumva ubuzima buhindutse kuko uba utangiye guhumeka umwuka mwiza uturuka mu biti n’ubusitani buhari. Iyi kaminuza iherereye mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Kibinja ifite umwihariko udasanzwe wo kuba icumbikira abanyeshuri kandi ikabagaburira ku giciro cyiza. Hari ibyumba by’amacumbi 58 biri mu bwoko butandukanye haba ibyo abanyeshuri babana ari bane cyangwa ku bifuza kwibana nabo hari ayo bagenewe. Aba banyeshuri bacumbikirwa kandi bagenerwa amafunguro haba irya mu gitondo, saa Sita na nimugoroba, ategurwa n’abatetsi babigize umwuga. Nyuma yo gufata amafunguro kandi abanyeshuri bagira ibikorwa bitandukanye by’imidagaduro bahuriramo, birimo imikino itandukanye dore ko bafite ibibuga bigezweho byayo.

Ibidukikije muri Nyanza

Ibidukikije[hindura | hindura inkomoko]

Nyanza ni umujyi mwiza kandi w’amateka, benshi bahageze ntibifuza gutaha, ababihamwa ni abahaba buri munsi. Kaminuza ya UNILAK Ishami rya Nyanza rifite ishami ry'ibidukikije bituma hasa neza hari umwuka mwiza n'ikirere kiza gitoshye, bafite Gahunda ya Bio-gas ibafasha, Hari imirima ihingwamo ibyo kurya bigaburirwa abanyeshuri, bafite Inka zitanga umukamo abanyeshuri bakanywa amata,

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyane-i-nyanza-muri-unilak-aho-abanyeshuri-biga-bumva-amahumbezi-azira
  2. https://umuseke.rw/2021/10/nyanza-ishyamba-kimeza-rya-kibilizi-ryasubiranye-ubwiza-ryahoranye/