Akamaro k'ibishanga mu kuyungurura amazi

Kubijyanye na Wikipedia

Ibishanga ni ingirakamaro muburyo bwinshi butandukanye kuko bifite akamaro mu kuyungurura amazi akoreshwa mungo zabaturage ndetse nayo bamaze gukoresha arongera agasubira mubishanga maze nabyo bikayayungurura akongera agakoreshwa

wetland

Akamaro k''ibishanga[hindura | hindura inkomoko]

Abahanga bavugako ibishanga aribyo biyungurura amazi dukoresha hurya no hino kw'isi maze ayo tumaze gukoresha [1]nayo agasubira mu Bishanga maze bikayayungurura maze akongera agkoreshwa. kubera kwiyongera kwiterambere bituma ahantu henshi kw'Isi bakoresha ifumbire mva Ruganda nyinshi ibishanga bifite akamaro ko kunyunyuza ibyo binyabutabire by'uburozi biba byagiye mu mazi yibishanga maze amazi akongera akaba mazima agakoreshwa

Imyubakire mu bishanga[hindura | hindura inkomoko]

Kubungabunga ibishanga ni kimwe mu byafasha iyi si muguhorana amazi meza asukuye ikindi kandi kubaka [2]mubishanga amazu yo guturamo cyangwa gucamo utuyira nyabagendwa nibimwe

mu bibangamira igishanga ndetse nibinyabuzima biba mu bishanga. kubaka mubishanga kandi nikimwe mubishobora gutera umwuzure. mu Rwanda ni kimwe mu bihugu byafashe iyambere

mu kubungabunga ibishanga cyane m' umujyi wa kigali hafashwe n'ingamba zo kwimura bamwe

mubaturage batuye mu bishanga gagtuzwa neza mu midugudu itabateza ibyago.

Ingaruka zo gutura mubishanga no gukoreramo ibikorwa bya muntu[hindura | hindura inkomoko]

ingaruka zo gutura mubishanga,guhingamo,gucamo inzira nyabagendwa,nibindi bikorwa bya muntu bitandukanye sibyiza kuko bituma ibinyabuzima bituye mu bishanga bihunga ikindi kandi byateza imyuzure kubahatuye bigahitana ubuzima bwa benshi nkuko byyagaragaye muri Leta zunze ubumwe z'amerika 1/2 k ibishanga byarangijwe mbere yuko hashyirwaho amategeko yo kurengera ibidukikije mu mwaka wi 1970 urugero nko muri leta ya Florida umujyi wa Everglades

wubatse ahahoze igishanga ariko ni kenshi muzumva mubinyamakuru ko habaye umwuzure ukomeye ndettse ukangiza byinshi

Nyandungu

Ingamba nshya zo kubungabunga ibishanga[hindura | hindura inkomoko]

mu Rwanda hatangijwe ingamba zo kwimura abatuye mu bishanga maze hagakorerwa ibikorwa bikurura ba[3] mukerarugendo ndetse hagashyirwa amashuri yo kwigisha ibijyanye n'urusobe rw'ibinyabuzima. kuva ibishanga byatangira kubungabungwa muri kigali ndetse nahandi ibinyabuzima byinshi byyari byarahunze ariko ubu byatangiye kugaruka mu bishanga byahozemo. nk mu gishanga cya Nyandungu mu mujyi wa kigali

Reba[hindura | hindura inkomoko]
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-04-19. Retrieved 2023-04-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://rwiyemeza.com/kn/mordet.php?titID=12168db22af811812006cedb5605bef699d5&vario=1030922eacd9dbcf6467e864a7e44f1c708&titNm=Akamaro%20k%27ibidukikije%20:
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-04-19. Retrieved 2023-04-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)