Abashoramari ku mugabane w'afurika

Kubijyanye na Wikipedia
Ishoramari muri Africa

Ishoramari[hindura | hindura inkomoko]

Ishoramari rikorwa binyuze mu kugura imitungo cyangwa ikindi kintu runaka hagamijwe kukibonamo inyungu mu gihe runaka. ikintu cyashowemo Imali kiba kizaba gifite agaciro karuta ako cyarigifite kigurwa.[1]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Umugabane wa Afurika wakira ishoramaari rito ugereranije n'indi migabane mu gihe utanga inyungu iri hejuru ingana na 11̤̥% ku ishoramari riturutse mu mahanga. Inyota yo gushora kuruyu mugabane igenda yiyongera binyuze mu kizere utanga mu bihe biri mbere. [2]

Mugihe mu mwaka wa 2050 ahandi kw'isi abaturage bazaba bagabanuka muri Afurika ho bazaba barikubye aho bazaba bangana na 25̥% by'abaturage batuye isi bose bavuye kuri 17%. [2]

Ifoto y'abahagarariye Ubushoramari

Imbogamizi[hindura | hindura inkomoko]

Mu bibera imbogamizi ishoramari ry'afurika harimo imiyoborere mibi, ruswa, amakimbirane, intambara ndetse n'ibindi. Abashoramari bashaka gushora imali yabo ku mugabane w'afurika birabagora gufata icyemezo cyo gushora Imali yabo muri Afurika kubera izo mpungenge.[2]

Ingamba zo koroshya ishoramari muri Afurika[hindura | hindura inkomoko]

Umugabane w'Afurika witeze imbaraga mu ishoramali riturutse hanze y'umugabane w'afurika aho rizatiza imbaraga ishoramari mu bikorwa remezo ribariwa muyagera kuri Miliyari 108̯$ ku mwaka.[2]

Ibindi wa reba[hindura | hindura inkomoko]

Ubukungu bw'Afurika

Inyandiko[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.investopedia.com/terms/i/investment.asp#:~:text=An%20investment%20is%20an%20asset,the%20future%20to%20create%20wealth.
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://mobile.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ihangana-ry-amahuriro-y-imari-riri-guca-ibintu-muri-afurika-u-rwanda