Jump to content

Abashoramari ku mugabane w'afurika

Kubijyanye na Wikipedia
Ishoramari muri Africa

Ishoramari muri Afurika ni ibikorwa byo gushyira imari mu bikorwa by’ubukungu, imishinga cyangwa imitungo bigamije kubona inyungu mu gihe kizaza. Rikorwa n’abashoramari bo ku mugabane wa Afurika ndetse n’abaturuka mu mahanga, kandi rikorwa mu nzego zirimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, ingufu, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’inganda[1]

Umugabane wa Afurika ukomeje kwakira igice gito cy’ishoramari mpuzamahanga ugereranyije n’indi migabane, ariko ukagaragaza amahirwe menshi yo kubona inyungu ku bashoramari. Ubwiyongere bw’abaturage, umutungo kamere, amasoko agenda yaguka ndetse n’ivugurura ry’amategeko agamije koroshya ubucuruzi biri mu bituma inyota yo gushora imari muri Afurika ikomeza kwiyongera [2]

Mugihe mu mwaka wa 2050 ahandi kw'isi abaturage bazaba bagabanuka muri Afurika ho bazaba barikubye aho bazaba bangana na 25̥% by'abaturage batuye isi bose bavuye kuri 17%. [2]

Ifoto y'abahagarariye Ubushoramari

Nubwo Afurika ifite amahirwe menshi y’ishoramari, hari imbogamizi zikomeje kugabanya umuvuduko w’ishoramari kuri uyu mugabane . Muri zo harimo imiyoborere idahagije, ruswa, amakimbirane ya politiki, umutekano muke, ibibazo by’ibikorwa remezo ndetse n’amabwiriza y’ubucuruzi adahoraho mu bihugu bimwe na bimwe. Izi nzitizi zishobora gutuma bamwe mu bashoramari bagira impungenge zo gushora imari yabo muri Afurika cyangwa bagasaba ingamba zihariye zo kugabanya ibyago by’ishoramari.[2]

Ingamba zo koroshya ishoramari muri Afurika

[Hindura | hindura inkomoko]

Umugabane w'Afurika witeze imbaraga mu ishoramari riturutse hanze y'umugabane w'afurika aho rizatiza imbaraga ishoramari mu bikorwa remezo ribariwa muyagera kuri Miliyari 108̯$ ku mwaka.[2]

Raporo ya W orld Bank Doinng Busoness ya 2017 yari ibaye ku nshuro ya 14, aho iba isuzuma amabwiriza n'ibisabwa kugirango mu gihugu runaka umuntu atangire bizinesi.[3]

Muri ibyo harimo kureba uko umuntu yoroherezwa gutangira businesi, guhabwa ibyangombwa byo kubaka, kugezwaho amashanyarazi, kwandikisha umutungo, kubona inguzanyo, kurinda abashoramari baciriritse n'ibindi birimo kwishyura imisoro.[3]

Amashakiro:

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. https://unctad.org/topic/investment/world-investment-report
  2. 1 2 3 4 https://mobile.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ihangana-ry-amahuriro-y-imari-riri-guca-ibintu-muri-afurika-u-rwanda
  3. 1 2 https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/u-rwanda-ku-mwanya-wa-kabiri-muri-afurika-mu-koroshya-ishoramari