Abarinzi b’igihango bo mu Karere ka Rwamagana
Abirinzi b’igihango bagizwe n’abagize uruhare mu guhisha no kurengera abahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, n’abandi bagize ibikorwa by’indashyikirwa mu bumwe nw’abanyarwanda no kubahuza.[1] [2][3]Abarinzi b’igihango bo mu Karere ka Rwamagana bashishikarizwa kwitwara neza bakirinda kwishora mu byaha bikomeye byatuma bakwa iryo shimwe nkuko bigarukwaho n'Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab mu butumwa bwatanzwe ubwo hatangizwaga ukwezi k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, n’igikorwa cyabereye ku biro by’umurenge wa Muhazi kuri uyu wa 04 Ukwakira 2022.[1][4]
Ishimwe
[hindura | hindura inkomoko]Abarinzi b’igihango bahabwa imidari y’ishimwe ku bakiriho, naho abatakiriho bahabwa ibyemezo by'ishimwe mu imiryango yabo.
Mu murenge wa Muhazi, umwe mu abarinzi b'igihangao Mukabaranga Patricie ufite imyaka 52, muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 afatanyije n’umubyeyi we bahishe abantu bane barabarinda kugeza ubwo ingabo z’Inkotanyi zibatabaye. [1]
Indanganturo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-abarinzi-bigihango-basabwe-gukomeza-kwitwara-neza/
- ↑ https://www.umusarenews.com/story/rwamagana-abarinzi-b%E2%80%99igihango-basabwe-gusigasira-icyizere-bagiriwe-kugira-ngo-batazacyamburwa
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/121617/rwamagana-abarinzi-bigihango-basabwe-gukomeza-kuba-intangarugero-121617.html
- ↑ http://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarinzi-b-igihango-icumi-bagiye-gushimirwa