Jump to content

Abana b'Inyange

Add topic
Kubijyanye na Wikipedia
Ishuri ry'Inyange

Ubutwari bw'abana b'Inyange mu Rwanda

[Hindura | hindura inkomoko]

Ishuri ryisumbuye ry'Inyange riri mucyahoze ari kivumu muri perefegitura ya kibuye ubu akaba ari mu [1] karere ka ngororero, iri shuri ryaranzwe kandi rimenyekana cyane mugihe abacengezi bateraga u Rwanda mu mwaka wa 1997, ubwo abana bahigaga banze kwitandukanya mu moko bashaka kwica abatutsi maze bakabwira abacengezi ko bose ari abanyarwanda, bikabaviramo no kwicwa bamwe.[1]

Ibikorwa by'ubutwari

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka wa 1997 nibwo abacengezi binjiye muri iryo shuri maze basaba abana kwitandukana bagira bati[2] abatusi ukwabo n'abahutu ukwabo, maze abana nabo basubiza bagira bati twe turi abanyarwanda, hari hashize imyaka itatu (3) Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda irangiye, bivuzengo ibikomere ndetse n'ingaruka byari bikiri mu banyarwanda gusa uburere n'indangagaciro abarezi babo ndetse n'umuryango FPR INKOTANYI bari bamaze kubatoza, byatumye abana bafata umwanzuro wo kutitandukanya bemera kwitwa abanyarwanda bose bimika ndi Umunyarwanda, bemera gushyira hamwe no gutabarana batitaye kungaruka zari bukurikire.[2]

Ibyaranze bamwe muribo

[Hindura | hindura inkomoko]

Amakuru avugako harimo umwana wari ufite papa we umubyara wari ufungiye ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi[3], maze ubwo abacengezi binjiraga umwana amenyamo umwe maze amusaba imbabazi ngo abababarire ntibicwe, maze umucengezi nawe amusaba kumutandukanyiriza abatutsi umwana nawe aratsemba avuga ko bose ari abanyarwanda.[3]

Abana b'Inyange baje kwigira inama yo gusohoka biruka batabaza, kugirango bamenyeshe n'abandi ko batewe maze bahunge, nuko abacengezi babateramo gerenade ihitana abagera kuri batandatu (6) abandi barakomereka bikabije.[3]

Kugeza ubu mu Rwanda hari ubyiciro bigera kuri bitatu by'Intwari aribyo[4]: IMANZI, IMENA, n'INGENZI. Akaba ari bamwe mubagize ubutwari bwo kurinda u Rwanda n'abanyarwanda birengagije inyungu zabo bwite[5].

Imena nicyo kiciro abana b'Inyange babarizwamo kugeza ubu, kubera ubutwari bagaragaje no gushyigikira[6]

ubunyarwanda batitaye kunyungu zabo bwite kugeza ubwo bibaviriyemo kwitwa Intwari z'igihugu.[6]

INDANGANTURO
[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 https://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/02/02/umunsi-wintwari-ni-balinga-abana-binyange-baracyategereje-ubutabera
  2. 2.0 2.1 https://www.rba.co.rw/post/Abatuye-muri-Ngororero-bashimye-ubutwari-bwaranze-abanyeshuri-bi-Nyange
  3. 3.0 3.1 3.2 https://umuryango.rw/ad-restricted/article/ubutwari-bw-abana-b-i-nyange-banze-kuvuga-ubwoko-bwabo-ni-urugero-rw-uko-ndi
  4. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/ubutwari-bw-abana-b-i-nyange-banze-kuvuga-ubwoko-bwabo-ni-urugero-rw-uko-ndi
  5. https://www.blogtalkradio.com/radioitahuka/2017/02/02/umunsi-wintwari-ni-balinga-abana-binyange-baracyategereje-ubutabera
  6. 6.0 6.1 https://web.archive.org/web/20230130140400/https://genesisbizz.com/Ubutwari-bw-abana-b-i-Nyange-ni-isomo-ku-banyarwanda-Nkusi-Deo