Jump to content

COTTARU

Kubijyanye na Wikipedia

COTTRARU ni coperative y'abantu bafite ubumuga bo mu karere ka Rubavu bibumbiye hamwe bagamije kwiteza imbere no kwikura mu bwigunge.

Abibumbuye muri koperative COTTRARU bakorera mu karere ka Rubavu.

Iyi koperative imaze hafi imyaka 15 abanyamuryango ifasha abanyamuryango bayo guhindura imibereho yabo nyuma yo guhuza imbaraga nk'abafite ubumuga.[1]

Mu mujyi wa Rubavu, ku mupaka muto wa Petite Barrière, hari koperative y’abafite ubumuga yitwa COTTRARU, ibumbiyeho abagabo n’abagore bafite ubumuga

butandukanye batwara imizigo ku magare. Yashinzwe mu 2011 n’abantu 28, ubu ikaba ifite abanyamuryango 94, n’imigabane irenga miliyoni 2 Frw,

ndetse bari kubaka inzu ya koperative imaze gutwara asaga miliyoni 110 Frw.[1]

Abanyamuryango bayo bavuga ko kwishyira hamwe byabahaye icyizere cy’ubuzima, bikabavana mu bwigunge n’ubusabirizi, ubu bakabasha kwitunga, kwishyurira abana amashuri, no kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.

Hari batangaje ko mbere bari mu buzima bwo kwiheba, ariko koperative yabahaye icyizere n’ubushobozi bwo gukora, kwihangira imirimo no gutunga imiryango yabo.[1]

Ubuyobozi bwa COTTRARU

[Hindura | hindura inkomoko]

Perezida wa koperative Niyonzima Vedaste, avuga ko iyi koperative yahinduye ubuzima bw’abanyamuryango bayo, ikabafasha kubona inguzanyo no kwiteza imbere.

Imibare ya NISR (2022) igaragaza ko 3.4% by’Abanyarwanda bafite ubumuga, kandi ko abafite akazi ari 30% gusa, ibyo bigaragaza icyuho mu kubona akazi, ariko COTTRARU ikaba urugero rw’uko bishoboka kwiteza imbere n’ubwo umuntu afite ubumuga.

Abayobozi b’amashyirahamwe y’abafite ubumuga na bo basaba abanyamakuru n’abafite ubumuga kwandika no kugaragaza ubushobozi bwabo kugira ngo bibere abandi icyitegererezo.

Mu magambo ya Perezida wa koperative, “Ubumuga si iherezo ry’ubuzima; iyo duhuriye hamwe tugahuza imbaraga, buri wese ashobora kubaka ejo hazaza heza.”[1]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://ingenzinyayo.com/2025/08/17/cottraru-koperative-yabafite-ubumuga-yahinduye-ubuzima-ikavana-abasabiriza-ku-muhanda-ikabageza-ku-iterambere/