APEBU Nyamata
APEBU Nyamata ni ishuri ryisumbuye riherereye mu murenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera.
Amateka y'ishuri rya APEBU
Iri shuri rifitanye isano n'amateka yaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye na mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.Iri shuri ryatangijwe n'ababyeyi bishyize hamwe muri icyo gihe mbere ya Jenoside, nyuma yo kuhagera bagiye kujugunywa (Abahoze babarizwa mu bwoko b'abatutsi) kugira ngo bazicwe n'isazi ya Tsetse kuko hari mu mashyamba cyane. Abagiye barokoka bagiye biyungayunga bashyira hamwe imbaraga zabo kugirango abana babo babone ishuri bigamo bashinga ishuri yisumbuye rya APEBU riherereye mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera mu ntara y'Iburasirazuba. [1]
Uko ishuri rihagaze kuri iki gihe
Kuva iri shuri ryatangira muri icyo gihe, ryagiye rikura ndetse rigenda ryagura n'ibyo rikora hagendewe kubyo abatuye muri aka karere bakeneye. Kuri ubu ishuri rifite amashami atandukanye yigamo abana b'abanyarwanda ( abahungu n'abakobwa) Iri shuri ryabaye rimwe mu byahinduye imibereho y'abanyarwanda cyane cyane abatuye n'abahana urubibi n'akarere ka ka Bugesera. [2]
Mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994
[Hindura | hindura inkomoko]Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, umurenge wa Bugesera wabarurwaga muri Superefegitura ya Kanazi, muri Perefegitura ya Kigali Ngali. Abenshi muri aba bashinze iri shuri muri iyi perefegitura, bari barahagejejwe no kuhajugunywa kugira ngo bazicwe n'isazi ya Tsetse kuko batari bakunzwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda bwariho icyo gihe. Batabitewe n'uko batari kubona aho bohereza abana babo kugira ngo bige nk'abandi banyarwanda bose, ahubwo bitewe n'ivanguramoko ryariho, Abari baratsikamiwe n'ubwo butegetsi bahisemo gushyira hamwe imbaraga zabo bashinga ishuri mu Rwego rwo kwiteza imbere n'igihugu muri rusange. Uretse iri shuri hashinzwe n'irindi ryigishaga ibijyanye n’imyuga ryitwaga AJEPO (Association des Jeune Professionel).[1]