Jump to content

ABATURAGE BAHINGA MUGISHANGA CYAGAHOKO BASUBIJWE IGISHANGA

Kubijyanye na Wikipedia

Abo twasanze mu gishanga cya Gahokogiherereye mukarereka Rwamagana Umurenge wamusha akagarika Rugarama tariki ya 18 Gashyantare 2022 ahatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2022 B bavuga ko kibafitiye akamaro ku buryo cyabafashije kubona ibiribwa bitungwa imiryango yabo ndetse bagasagurira amasoko kuburyo byahinduye ubuzima bwabo.

Aba baturage bavuga ko icyo gishanga cyari cyarahinduwe urwuri n’aborozi baguraga ubutaka bwo kuroremo bwegeranye n’igishanga nacyo bagihindura urwuri. Bavuga ko bashimira Perezida wa Repulika kuko Leta yahaye abaturage guhinga mu bishanga byari byarahinduwe inzur Mukamana Therese atuye mu murenge wa Musha ni umwe mu baturage uvuga ko igishanga cya Gahoko bahingamo bibafasha gutunga imiryango yabo.

Agira ati: "Umubyeyi wacu Perezida wacu, yaravuze ati ’Mumanuke muhinge ibishanga.’ Turaza turahinga bwa mbere duhinga ibijumba, dukurikijeho ibigori byaduteje imbere cyane, uko twakomezaga guhinga byatugiriye akamaro kuko byaturinze inzara kuko abenshi nta mirima twagiraga imusozi. Iki gishanga bakiragiragamo inka ariko ubu duhingamo tukabona ibyo kurya. Nk’uku twejejemo soya zivamo amavuta ndetse tukazikoramo inyama kuburyo nta kibazo cy’imirire mibi.

igishanga cya gahoko

AMASHAKIRO