Jump to content

ABATEKAMUTWE BARIYE URUBYIRUKO AMAFARANGA

Kubijyanye na Wikipedia

Abantu batari bamenyekana bahurije hamwe urubyiruko rwa Rwamagana, Kayonza, Kirehe na Nyagatare barwaka amafaranga kugira ngo barurangire akazi, bamwe baza bitwaje matela n’ibikapu biteguye kugatangira, bahageze basanga ababahamagaye ni abatekamitwe.

Byatangiye Kompanyi yiyise Company Vision Care ikorera Kayonza ihamagara urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu.

Abarimo urubyiruko bishyuraga nibura ibihumbi 21000 ngo izabahe akazi ibanje kubahugurira i Rwamagana.Bahageze n’imifariso basanga ntibaho babura n’itike ibacyura.

Ku muntu wajyaga kwiyandikisha yatangaga ibihumbi 13 Frw bakamuha inyemezabwishyu iteyeho kashe irimo Tin number ikazengurukwa n’amagambo Vision Care Ltd- Kigali Rwanda.

Uretse aya mafaranga, nyuma bagiye babaka andi 7500 Frw abandi bakabaka 8500 Frw ngo y’ubwishingizi.

Ibi bintu ngo byitabiriwe cyane n’urubyiruko rwiganjemo urwarangije amashuri abanza gusa, urwarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse na bake barangije amashuri atandatu yisumbuye bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Mata 2024 uru rubyiruko rwose rwazindukiye ku nzu y’urubyiruko iherereye mu Karere ka Rwamagana izwi nka Yego Center, abandi bahurira mu cyanya cyahariwe inganda kugira ngo babonane n’abatanga akazi.

Ubwo bahamagaraga uwo bahaye amafaranga wanabizezaga akazi, ngo yababwiye ko bari bubonane saa tatu, zigeze ababwira saa yine, nazo zageze ababwira saa Sita kugeza ubwo bahamagaraga ya nimero nticemo.

Abakobwa babiri bakoreshwaga bandika abantu ku rusengero rwa ADEPR Kayonza nabo nimero zabo zari zavuyeho.

Nshimiyimana Elie waturutse mu Murenge wa Kabarondo washoje amashuri abanza gusa, yavuze ko yabonye itangazo ku ipoto riri mu gasantere atuyemo ahamagara numero zari ziriho, bamubwira kuza mu Mujyi wa Kayonza akishyura ibihumbi 13000 Frw ndetse akanatanga amafoto abiri magufi.

AMASHAKIROhttps://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rwamagana-urubyiruko-rwinshi-rwatekewe-umutwe-n-abarubeshye-akazi-ruhomba#google_vignette