Jump to content

ABAHINZIBOMU GISHANGA CYANYAKARIRO BARATABAZA BASABA UBUFASHA

Kubijyanye na Wikipedia

Aba baturage bahinga muri iki gishanga giherereye mu Murenge wa Nyakariro, Akagari ka Rwimbogo Akarereka Rwamagana, bavuga ko ibikorwa byabo byangijwe n’umushoramari uri kuhatwikira amatafari atitaye ko [1]bahahingaga imboga baryandetsenimbuto, izindi bakazigurisha cyane ko iki gishanga kiri mu byagemuraga imboga mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu baganiriye na BTN TV bavuze ko babayeho nabi biturutse ku kuba aho bahingaga harigaruriwe n’uwo mushoramari bakiyambaza inzego zitandukanye ntizigire icyo zikora kugira ngo icyo kibazo gikemurwe.

Umwe yagize ati “Ubuzima bwacu bwaragurishijwe kuko twebwe twari dutunzwe n’aha. Twahahingaga imboga ariko kugeza ubu twebwe iyo dukeneye imboga tujya kuzigura i Kabuga kandi ari twe twazibagemuriraga. Turifuza ko yatwishyura ibintu byacu yangije ikindi akatuvira mu butaka. Turasaba ko Perezida wa Repubulika yaturenganura.”

Undi yagize ati “Nkanjye banyangirije intoryi ngize ngo ndabaza ubuyobozi bw’Akagari ntabwo twigeze twumvikana ku kirego cyacu. Ndagira ngo mugende mutubarize uwo mushoramari ni muntu ki utwara ubutaka bw’umuturage ku giti cye nta ngurane n’ibyangijwe nta ndishyi abitangiye. Ese yaba ari hejuru y’amategeko?”

Aba baturage bose bavuga ko nubwo igishanga cyaba ari icya Leta itari gutegeka ko uwo mushoramari yangiza imyaka yabo ngo ntanabahe indishyi bagasaba ko inzego zitandukanye zakinjira muri icyo kibazo kigashakirwa umuti kuko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yatangarije IGIHE ko iki kibazo bakizi ariko avuga ko uwo mushoramari yahawe uburenganzira bwo gukorera muri icyo gishanga ibikorwa byo kubumba amatafari kandi ko abifitiye ibyangombwa.

Ati “Icya mbere ubutaka ni ubwa Leta ntabwo ari ubw’abaturage, na RDB yari yavuze ko mu rwego rwo gufata neza igishanga batazongera kuhahinga ariko mu gihe cy’impeshyi ugasanga niho bashakira imibereho ukabona bizagorana. Mu 2018 njya kuyobora Nyakariro nasanze afite (umushoramari) icyo cyangombwa, yagihawe kuri bwa butaka bwa Leta (inkuka) bwa metero 12. Ubwo icyo kibanze kiveho ko atari ubutaka bwabo ahubwo ari ubwa Leta.”

Yavuze ko uwo mushoramari yatangiye gutwika mu 2017 ariko byatangiye kuba ikibazo mu 2019 ubwo yari akeneye kongeresha aho gutwikira amatafari kuko n’ubundi abaturage bahahingaga mu buryo busanzwe

AMASHAKIRO[2]

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abahinzi-bo-mu-gishanga-cya-nyakariro-baratabaza
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abahinzi-bo-mu-gishanga-cya-nyakariro-baratabaza