Ingagi

Kubijyanye na Wikipedia
Ingagi (gabo)
Ingagi (gore)
gabo na gore
Mountain gorilla (Gorilla beringei beringei) female with baby

Ingagi (izina ry’ubumenyi mu kilatini Gorilla)

Kwiga iby’inguge ni ugusesengura ubuzima bw’inguge. Iri ni ishami ry’ibinyabuzima rikaba rifitanye isano rya bugufi n’ibijyanye no kwiga imiterere y’ikiremwa-muntu. Ubu ni ubumenyi bw’inguge ku muntu w’iki gihe (genus Homo) cyane cyane umuntu wo mu gihe tugezemo (Homo sapiens). Ubwo bumenyi bubumbira hamwe kwiga ibisamuntu, birimo abakurambere ba muntu hamwe n’ubundi bwoko bw’inguge zo muri Afurika. Ubumenyi bwo kwiga inguge bugezweho ni ubuhanga buhambaye. Ubwo bumenyi buhera ku kwiga imiterere y’abakurambere b’inguge hamwe, aho zikunze kwibera, ibijyanye n’imitekerereze yazo n’imivugire yazo. Ibi byafashije cyane mu kurushaho ku kumenya ibanze ry’imyifatire y’umuntu n’ibijyanye n’iyo myifatire ku bakurambere ba muntu.[1]

Amoko menshi y’ inguge hari byinshi ahuriyeho n’ abantu ariko ingagi zo ni akarusho! Ibirenge n’intoki byazo biteye nk’iby'abantu kurusha ubundi bwoko bwose bw’inguge ; ingagi zimara igihe kinini ku butaka kurusha izindi nguge zose, niyo mpamvu ibirenge byazo bishobora kugenda nta kibazo. Ibi ubibonera cyane ku ngagi zo mu birunga.[2]


IBINJYANYE N'INGAGI


https://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/inyamaswa/article/ubushakashatsi-bwagaragaje-imibereho-itangaje-y-ingagi-z-imfubyi

Abaturage[hindura | hindura inkomoko]

Umubare munini w’izo ngagi uba mu gace k’Afurika yo hagati mu karere k’ibirunga byo mu Rwanda, Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo na Uganda. Abayobozi b’ibi bihugu bafatanije n’imiryango iharanira gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima bakaba barakoze ibarura ryasanze muri 2011 hazaba hari ingagi zigera kuri 480 mu gihe muri 2003 zanganaga na 380. Iyi mibare ikaba ituma ku isi yose ubu habarirwa ingagi zigera kuri 786. Uyu mubare nk’uko ubuyobozi bw’i’bihugu bibamo ingagi bubivuga ukaba wariyongereye bitewe n’ingamba zafashwe zo kurwanya abahiga inyamaswa. Ibi bikiyongera no ku kurwanya itwika ry’amashyamba.[3]

Amoko[hindura | hindura inkomoko]

Notes[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Kubungabunga ingagi". Archived from the original on 2012-01-19. Retrieved 2011-01-18. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)
  2. "Ingagi zo mu Birunga: inyamaswa zifite byinshi zihuriyeho n\'abantu". Archived from the original on 2016-03-06. Retrieved 2011-01-02.
  3. http://www.intege.com/ingagi.html

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]