Ingagi zo mu birunga

Kubijyanye na Wikipedia

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Ingagi zo mu birunga (gore n’umwana) mu Rwanda
Ingagi mu birunga

Ingagi zo mu birunga[1][2][3][4] cyangwa Ingagi zo mu misozi, Ingagi zo mu misozi miremire (izina ry’ubumenyi mu kilatini: Gorilla beringei beringei), ni bumwe mu bwoko bw’inyamaswa buri gucika cyane ku isi.

Ibarura ry'ingagi[hindura | hindura inkomoko]

Ingagi y'apfuyez

Ubu habarwa ingagi zo mu birunga zigera kuri 720 ku isi yose, kandi zose ziherere mu majyaruguru y’igihugu cy’u Rwanda, mu majyepfo ya Uganda ndetse no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Muri iyo Pariki kandi harimo andi moko y’ibinyabuzima gakondo n’andi arinzwe mu rwego rw’amasezerano mpuzamahanga abuza ubucuruzi bw’amoko y’ibinyabuzima biri hafi gucika burundu (CITES).

Ingangi zabazwe ni izo muri Pariki eshatu arizo: pariki y’Ibirunga y’u Rwanda, Pariki y’Ibirunga ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Parc National des Gorilles de Mgahinga yo muri Uganda. Nyamara hari izindi ziri mu ishymba ry’inzitane rya Bwindi rya Pariki y’igihugu cya Uganda.

Ingagi zo mu birunga (gabo)

Abayobozi kandi basobobanuye ko iri barurwa ryakozwe mu rwego rwo kumenya uko ibintu byifashe ndetse no kureba uko ingagi zimerewe. Ibyavuye mu ibarura bikaba ari bumwe mu bushakashatsi bukomeye buzaba buhari bwerekana ubuzima bw’izi ngagi ndetse n’uko zibanyeho mu miryango yazo.

Ibarura ryakozwe mu Birunga kuva muri Werurwe kugeza muri Mata uyu mwaka, ryerekanye ko umubare w’ingagi wiyongereyeho 26,3% mu myaka irindwi ishize. Ni ukuvuga ko zagiye ziyongeraho 3,7% buri mwaka.

Iri barura ryasanze hari ingagi zo mu misozi 480 ziri mu miryango 36 hamwe n’izindi ngabo 14 zigiye zibana. Ibarura ryaherukaga kuba muri 2003, ryari ryabonye ingagi 380.

Kugeza kuri uyu munsi, ushyizemo n’ingagi 302 zari zabazwe muri 2006 mu ishyamba rya Bwindi n’zindi enye zabuze ababyeyi zikaba zirererwa mu kigo cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, umubare w’ingagi zo mu misozi zizwi ku isi ni 786.

Ingagi zo mu Birunga, zagiye zibasirwa n’intambara zo mu Karere n’ubushimusi mu myaka ishize, zamenyekanye cyane kubera nyakwigendera Dian Fossey, zikaba ari kimwe mu bintu bikururura ba mukerarugendo benshi mu Karere.

Mu ishyamba ry’ibimera byiza cyane biri mu birunga bigabanya u Rwanda na Uganda niho habarizwa ingagi zo mu birunga zikunda gusurwa cyane ku isi. Iyi pariki ifite ubwoko bw’ingagi nyakwigendera Dian Fossey yapfuye agerageza kurwana ku buzima bwazo. Ingagi zo mu birunga zisigaye zigera kuri 355, kandi ibimera bihora bitoshye nibyo bituma zidakomeza gucika ku isi.

Iyi pariki igizwe n’ubwoko butandukanye bw’ibimera , aho usanga hari ishyamba ry’ibimera bito ndetse harimo n’ibiti binini bitandukanye bibereye ijisho.

Ingagi zo mu birunga (gabo na gore)

Ingagi zo mu birunga nk’ubundi bwoko bw’inguge, ziba mu mashyamba agwamo cyane imvura. Kereka impundu (chimpanzé) nizo zishobora gutura mu bice bya savannah (ubutaka buriho ibimera bigufi kandi imvura idakunda kugwaho cyane).

Ingagi zibaho zimuka buri gihe kuko zicumbika ahantu zibasha kubona ibyo kurya. Ahanini zirya ibimera kandi zikabirya ari byinshi. Ingagi zigira amenyo ameze nk’aya'abantu, niyo mpamvu zishobora gukanja ibyatsi byinshi. Ingagi z’ingabo zikuze zigira amenyo manini zikoresha iyo ziri kurwana na zigenzi zazo .

Iyi nkongi yibasiye iki gice cy’ishyamba yatangiye kuwa gatandatu nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’u Rwanda ngo nta kintu kizwi neza kuba cyarateye iyi nkongi ariko ngo bishoboka kuba ari abavumvu bateye iyi nkongi ariko ngo nta numwe uratabwa muri yombi. Ibindi byerekana ko iyi nkongi yatewe n’uko ari ikirere cyateye iyi nkongi kuko hari hari ubushyuhe bwinshi.

Mu mwaka wa 1978 nibwo umushinga gorille des Montagnes watangiye, maze ingagi zo mu birunga ziherereye mu gice cy’u Rwanda zitangira kumenyerezwa gusurwa naba mukerarugendo.Kuva 1973 kugeza 1989,umubare w’ingagi zo mu birunga wariyongereye ziva kuri 261 zigera kuri 324. Abantu bamwe bakeka ko ubukerarugendo bwaba bwaragize uruhare muri uku kwiyongera kw'ingagi.


Notes[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Ingagi zo mu Birunga: inyamaswa zifite byinshi zihuriyeho n\'abantu". Archived from the original on 2016-03-06. Retrieved 2011-01-02.
  2. "Ingagi zo mu Birunga zariyongereye". Archived from the original on 2016-03-05. Retrieved 2011-01-02. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)
  3. "Ingagi zo mu Rwanda zahungiye inkongi y'umuriro muri Congo Kinshasa". Archived from the original on 2020-08-15. Retrieved 2011-01-02.
  4. "Ingagi muri Parike Nasiyonali y'Ibirunga". Archived from the original on 2016-03-06. Retrieved 2011-01-19. {{cite web}}: Unknown parameter |deadurl= ignored (|url-status= suggested) (help)