Akarere ka Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia
Ikarita y'Akarere ka Rwamagana
Rwanda
Rwamagana

Rwamagana ni akarere kamwe mu tugize uturere mirongo tatu (30) tugize igihugu cy'u Rwanda, ndetse ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba, akaba ari na ko karimo icyicaro cy’Intara.

Akarere ka Rwamagana igizwe n’icyari Akarere ka Muhazi, icyari Akarere ka Bicumbi, imirenge 2 yari iya Gasabo (Fumbwe na Mununu) n’imirenge 3 yari iya Kabarondo (Kaduha, Rweru na Nkungu) hiyongereyeho icyari Umujyi wa Rwamagana.

Akarere ka Rwamagana kagizwe n’imirenge 14, utugari 82 n’imidugudu 474, ingo 74175. Gafite ubuso bungana na 682 km2 n’abaturage 313,461, bari ku bucucike bwa 460/Km2

Ibimera[hindura | hindura inkomoko]

Ikibumbano cy'igitoki kigaragaza ko i RWamagana hera ibitoki cyane.

Mu Karere ka Rwamagana hazwiho ubutaka bwera ariko hazwi cyane cyane kwera ibitoki

Icyapa cya Rwamagana
Ikiyaga cya Muhazi
Ikarita y'Intara y'Iburasirazuba igaragaza Rwamagana mu ibara ry'icyatsi