Akarere ka Huye

Kubijyanye na Wikipedia
Ikarita y’Akarere ka Huye
huye

Ibiro by 'akarere ka Huye[hindura | hindura inkomoko]

Akarere ka Huye ni kamwe mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo mu Rwanda. Akarere ka Huye gahana imbibi n' Akarere ka Nyanza (Amajyaruguru) Akarere ka Nyaruguru (Amajyepfo), Akarere ka Nyamagabe (Iburengerazuba) n' Akarere ka Gisagara (i Burasirazuba).[1]

Akarere ka Huye kazwi na none kuba gafite inzu ndangamuco y'u Rwanda. Ni mu karere ka Huye kandi dusanga amahoteri menshi mu gace kahoze kitwa Butare.

Umujyi w'Akarere ka Huye ni umwe mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.

Ubukungu bw' akarere ka Huye bushingiye ku buhinzi n'ubworozi, Ubukerarugendo, Ubucuruzi n'Inganda.

Mu buhinzi, mu karere ka Huye hera ibihingwa Ngandurarugo (Ibishyimbo, Ibigori, Urutoki, Umuceri n'ibindi); mu bihingwa Ngengabukungu mu karere ka Huye hera igihingwa cya Kawa ni na ho dusanga Ikawa ya Maraba yamamaye mu ruhando mpuzamahanga. Mu Akarere ka Huye uhasanga ibikorwa by' ubukerarugendo nk' Ingoro ndangamurage ( Musee), Ibisi bya Huye, Ishyamba ry’Arboretum, Amahoteri n’ibindi.

Akarere ka Huye ni ho hari igicumbi cy'Uburezi  kuko mu karere ka Huye  tuhasanga kaminuza n'amashuri makuru 5 [ Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, IPRC South, Catholic University of Rwanda -CUR, Protestant Institute of Art and Social Sciences - PIASS na Seminari Nkuru ya Nyakibanda]. Mu karere ka Huye hari amashuri yisumbuye 50 n' amashuri abanza 100.

Mu karere ka Huye tuhasanga ibitaro bya Kaminuza CHUB, Ibitaro by'Akarere ka Huye bya Kabutare, amavuriro yigenga 3, Farumasi 17 n'Ibigo nderabuzima 16.

Izina ry' Ubutore : Indatirwabahizi

Imiterere y’Akarere ka Huye[hindura | hindura inkomoko]

Ubuso bw’Akarere: 581.5 km²
Umubare w’imirenge: 14
Umubare w’utugari: 77
Umubare w’imidugudu: 508
Umubare w’abaturage: 288 203
Ubucucike: 495.6
umubare w' Wamazu igafumba: 882
Huye ubwikorezi
Ruvugizo
Mubuga
Kabuga
Kigari
Kiga

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]