YIGIZE SYOLI
Appearance
YIGIZE SYOLI
Uyu mugani baca ngo: "Yigize syoli", bawuca iyo babonye umuntu wese wigize umushirasoni kabuhariwe, akaba ikinani muri byose; ni bwo bagira, bati: "Uno mwana cyangwa uno muntu yigize syoli!"
Byakomotse kuri Syoli w' i Nyagahanga (Byumba); ahagana mu mwaka w' i 1600
Syoli yabyirukiye ku Cyuru (Byumba), ku ngoma ya Mutara Semugeshi; abyiruka akunda umuhigo, aba umuhigi w'umukogoto; akica inyamaswa z'ishyamba ndetse ntakangwe n'iz'inkazi: nk'intare, ingwe, imbogo n'izindi. [1]