Jump to content

Wood duck

Kubijyanye na Wikipedia

MENYA IMITERERE Y'UBWOKO BW'INYONI YITWA WOOD DUCK

[hindura | hindura inkomoko]
wood duck
Dosiye:Wood-duck.jpg
Wood-duck color

Wood duck n'ubwoko bw'inyoni zo mu mazi zifite amabara meza cyane. iyo nyoni y'ikigabo ifite ikinyuma icyatsi kibisi kijimye n'igitereko. inda yabyo irera naho igituza n'umutuku wijimye naho ku ijosi bifite imirongo y'umweru. amababa yabyo ariho ubururu n'umukara.

naho iy'ikigore ntago zifite amabara nk'ayibigabo bifite umutwe wijimye, inda yera, n'amabere yera.inyoni y'ikigabo ikoresha ibara ibara ry,amabara kugirango ikurure inyoni zingore mu gihe cy'uborozi.

izi wood duck zikunze kwibera mu biti byo bishanga n'inzuzi muri America ya ruguru. kubera amabara adasanzwe n'uburyo ziteye cyangwa c ingano zayo nizimwe mu nyoni zimenyekana byoroshye muri Amerika ya ruguru. izi zitandukanye n'izindi nyoni z'amazi zo zibera mu mwobo w'ibiti kandi zigakora umukumbi. [1]

IMYITWARIRE

[hindura | hindura inkomoko]

izi nyoni zitandukanye n'inyoni nyinshi zo mu mazi wood duck zirahagarara kandi ziba mu biti byoroshye kuguruka mu ishyamba. zifite umurizo mugari kandi mugufi, zifite kandi amababa yagutse abasha gukora neza. iyo zoga umutwe wazo uranyeganyega inyuma nkuko inuma igenda. ukunze kubona izo nyoni mu matsinda( munsi ya 20) ikitandukanya nizindi nyoni. unva umuhamagaro w'umugore mu gihe izo nyoni zirinda.[2]

AHO ZIKUNDA KUBONEKA

[hindura | hindura inkomoko]

Ku isi izi nyoni zikunze kuboneka muri buri ntara iburasirazuba bw'imisozi(Rock mountains) ndetse no mu majyaruguru ya pasifica. izi nyoni za wood duck zishobora kuboneka mu byuzi, mu biyaga, mu bishanga no ku nzuzi. zihitamo ahantu havanze amazi n'ibishanga. [3]