WATTLE IBIS

Kubijyanye na Wikipedia

WATTLE IBIS[hindura | hindura inkomoko]

ibis

Wattle Ibis ni ubwoko bw'inyoni ikomoka mu muryango wathreskiornithidei ni inyoni

yo mu misozi ya ethiopia na elitereya kandi iboneka muri ethiopia na elitereya gusa.[1]

IMITERERE[hindura | hindura inkomoko]

Wattle Ibis n'inyoni ntoya ifite ibara ry'ijimye igikonji cyayo n'amababa yayo yera,

ifite umurizo muremure cyane ,ifite isura y'ijimye n'amababa y'umutuku wijimye

rouge bordeaux mundimi z'amahanga ikagira ijisho ritukura rikikijwe impeta cyangwa se

umuzenguruko wera. ifite hafi 20 mm z'uburebure, ubunini ni 65-75Cm.[2]

aho ziba[hindura | hindura inkomoko]

iyi nyoni wayisanga mu misozi miremire ya etiyopia na elitereya ku butumburuke bwa

500M kugera ku butumburuke bwa 4100 M. ihitamo imisozi miremire ndetse n'inzira

zo murutare wayisanga kandi ahantu hari icyatsi ndetse n'ibyatsi by'urugero [3][4]

muri rusange[hindura | hindura inkomoko]

Iyi nyoni yanditse hamwe n'ubundi bwoko bugera kuri 30-100, Ibis kandi irisha mubwatsi

mubiyaga no mumisozi miremire ya alpine, mu bihingwa no mumashyamba, ikinda kurya

inyo n'udukoko dutandukanye duto duto, rimwe na rimwe imbebe, inzoka,ibikeri,inyenzi.

ikunda kubaka icyari cyayo kubutumburuke hejuru mubiti ahagera izuba, Ibus kandi

yororoka kuva muri werurwe kugeza nyakanga, rimwe na rimwe no mukuboza mugihe

cy'izuba.itera amagi abiri kugeza kuri atatu yzuye ibishishwa byera [5][6]

Imibereho[hindura | hindura inkomoko]

Izi nyoni ntahungabana zikunze guhura nazo, kandi n inyoni zikunze kugaragara mu

mujyi wa adisabeba, ntago zihungabanywa cyane n'ibikorwa by'abantu kubwibyo ntago

ntago bifatwa nk'ikibazo byo kubungabunga ibidukikije, kuberako abaturage ari benshi.[7][8]