Vizion Bot Ltd
Vizion Bot Ltd n'isosiyete yigenga yanditswe mu kigo cy'iterambere ry’u Rwanda (mu icyongereza: Rwanda Development Board) ku ya 19 Kanama 2019 mu mazina ya Adrien Biziyaremye. Iyi sosiyeti ikora inkoni z'ifasha abafite ubumuga bwo kutabona kuko zikoranye ikoranabuhanga rya sensor ituma babasha kumenya ko bahuye n'umuntu cyangwa ikindi gisitaza cyose bitewe n'ijwi iyo nkoni ihita itanga. [1][2][3]
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Igitekerezo cyo gutangiza uruganda cyaje nk'umuti wo gufasha abafite ubumuga bwo kutabona kubona kugenda bonyine. Umushinga wo gukora inkoni ya digitale wambere wakozwe muburyo bwo gufasha abagore babana nubumuga kubona serivisi rusange byari ikibazo cyagaragaye kumunsi mpuzamahanga w’abagore wa 2019. Uyu mushinga wo gukora inkoni ya digitale yatsindiye udushya mu marushanwa y’abagore muri 2019 kandi ahabwa amafaranga kugirango ashobore gutera imbere, aho amafaranga yafashaga mugutezimbere ibicuruzwa kuva murwego rwa mbere rwa prototype kugeza ku nkoni ya mbere yo kugenda ikoreshwa na digitale abantu bafite ubumuga bwo kutabona.
Icyerekezo
[hindura | hindura inkomoko]Vizion Bot Ltd irashaka gutanga inkoni ya digitale kubantu bafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda no muri Afrika yuburasirazuba bitarenze 2025. Mugukora inkoni igendanwa, bashakaga ko abantu bose bafite ubumuga bwo kutabona bigenga mubikorwa byose hifashishijwe inkoni ya digitale.[1]
Inshingano
[hindura | hindura inkomoko]Kugirango abantu bafite ubumuga bwo kutabona bashobore kugenda bigenga badafite umurinzi bityo bakongera umusaruro mubyo bakora ndetse bakiteza imbere.
Ishakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 https://vizionbot.com/about
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-12-10. Retrieved 2024-01-22.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://pitchbook.com/profiles/company/540802-36#overview