Vitamini B1

Kubijyanye na Wikipedia
Vitamini B1
Joint Hydration Supplement

Vitamini B1 cyangwa Vitamine B1

Aho ikomoka : ibinyampeke cyane cyane ibimeze (céréales germés), umuceri, amatunda (cyane cyane mu maronji-amacunga), amashereka n’amata y’inka, umutonore wa soya, lantiye (lentilles), ubuki.

Vitamini B

Ingorane zibaho iyo yabuze : habaho imivurungano mu bwonko, irangwa no kuribwa mu mutwe rimwe na rimwe w’uruhande rumwe, ibijaganyuro mu ntoki no mu birenge, guhondobera, kugira ibyuya birenze urugero nta mpamvu igaragara, kugabanuka k’ubushyuhe bw’umubiri. Habaho kandi imivurungano mu nzira y’ibiryo, irangwa no kubura ipfa ryo kurya (anorexie), kugira iseseme, kuruka, kugabanuka kw’imisemburo yo mu gifu n’amara, bigakorana imbaraga nke, kwituma impatwe (constipation). Habaho n’imivurungano mu mikorere y’inyama z’umubiri, irangwa no gucika intege, kuremara bimwe mu bice by’umubiri (paralysie). Hari n’imivurungano mu migendere y’amaraso, irangwa no guhumeka nabi ubura umwuka, umutima ukabyimba, gucika intege. Iyi vitamini irakenewe cyane mu mikorere myiza y’ubwonko.

amata