Uwimbabazi Agnes

Kubijyanye na Wikipedia

Umuhanzikazi Uwimbabazi Agnès[1] wamenyekanye cyane aririmbana n’umugabo we Bizimungu Dieudonné, bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagenda bakiri bato, kuko Bizimungu yari afite imyaka 35, Uwimbabazi 34, basiga umwana umwe w’umukobwa witwa Akayezu Noëlla na we waje kuba umuhanzikazi.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Mu ndirimbo[2] Uwimbabazi yaririmbanye na Bizimungu harimo: ‘Ibango ry’Ibanga’, ‘Inzovu y’imirindi’, ‘Urujeje rw’imisozi 1000’, ‘Ikirezi’ n’izindi, ariko Uwimbabazi na we yaririmbye ize yihariye cyane cyane izisingiza Bikiramariya zirimo iyitwa ‘Imbabazi’. Hari n’iyo bahimbiye umwana[3] wabo (Akayezu Noëlla) wari ukiri akana gato bayita ‘Akanyange’, ihabwa igihembo mu marushanwa yitwaga ‘Agaseke k’amahoro’ n’ubwo indirimbo yabo yari igamije gutaka umwana wabo.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.newtimes.co.rw/article/139668/Entertainment/remembering-musicians-killed-during-the-genocide
  2. https://convertezilla.com/search.php?search=Indirimbo+by+uwimbabazi+agnes
  3. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/amateka-ya-uwimbabazi-agnes-wabaye-umuhanzi-atabishaka-akegukana-irushanwa-rya-decouverte