Uwimana Consolée
Uwimana Consolée ( yavutse 1964 mu karere ka Ngororero ) ,ni umukinnyi w’ikinamico uzwi nka Nyiramariza m’ Urunana na Manyobwa muri Musekeweya n'izindi zitandukanye akaba abarizwa mu itorero Indamutsa ry' ikigo cy'igihugu gishizwe itangazamakuru (RBA).[1][2]
Ubuzima bwite
[hindura | hindura inkomoko]Uwimana Consolée ni umubyeyi w'abana batanu yirerana kuko umugabo we yitabye Imana mu 1990, Consolée yabyirutse ari umukobwa ushabutse ndetse abo biganye mu mashuri abanza bamufiteho urwibutso nk’umunyembaraga wahoranaga inseko n’ibyishimo ndetse akaba yari azwiho guhora akangurira bagenzi be kutigunga.[3]
Umwuga
[hindura | hindura inkomoko]Uwimana yatangiye gukina ikinamico ari mu mashuri abanza abigiramo umwete bidasanzwe hanyuma aza kujya mu itorero Indamutsa rya RBA mu mwaka wa 1984.[2] Uwimana yakinnye amakinamico atandukanye aho izina rye rizwi mu makinamico nka “Bazirunge zange zibe isogo”[ yakinnye ari Bazirunge] ari nayo kinamico yatangiriyeho akijya mu itorero Indamutsa,mu mwaka wa 2002 yatangiye gikina ikinamico Urunana ,akomereza kuri Musekeweya, Ruteruzi ndatashye n’izindi nyinshi.[1]
Uwimana yabaye ikimenyabose mu gihugu hose nka Nyiramariza umugore wa Sitefano mu ikinamico Urunana, by’agahebuzo yubatse izina mu buryo budasanzwe muri Musekeweya aho akina yitwa Manyobwa umugore wa Kibanga.[3]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 https://inyarwanda.com/inkuru/55831/byinshi-kuri-uwimana-consolee-uzwi-nka-nyiramariza-mu-runana-ndetse-na-manyobwa-mu-ikinamico-musekeweya-55831.html
- ↑ 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Manyobwa-ari-na-we-Nyiramariza-aravuga-imyato-inganzo-ye
- ↑ 3.0 3.1 "Archive copy". Archived from the original on 2020-01-09. Retrieved 2022-05-11.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)