Uwera Dalila

Kubijyanye na Wikipedia
Miss Rwanda Uwera Dalila

Uwera Dalila Niwe Wabaye Nyaminga wu Rwanda bwa mbere hari tariki 17 ukuboza 1993 muhango wabereye kuri Hotel chez Lando i Remera.Nyampinga w'u Rwanda#cite note-3

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Dalila Miss Rwanda numugabo we Dirk

Uwera Dalila yashakanye n’umugabo Dirk basanzwe baba mu gihugu cy’Ububiligi, yabwiye Radio Rwanda icyatumye yitabira iri irushanwa rya Nyaminga Wu Rwanda ryari ribaye ku nshuro ya kabiri mu gihugu cy'uRwanda .[1]Yagumye asobanura icyatumye ajya muri Miss Rwanda mu mwaka 1993 . Yavuze ko yarasanzwe arumunyamideli guhora abikora yerekana imyambaro igenzweho ikindi abobari bashinzwe ibyo byimideri ni nabo Bamujyanye mwirushanwa rya Nyaminga wu Rwanda.Nyuma yaho yaje gushakana numugabo kumugabane wiburayi ariwe Dirk. [2]Uwera Dalila yaje guhishuye andi mabanga y’urugo rwe mu biganiro yagirinye nitangazamakuru hano mu Rwanda aho yahamirije abanyamakuru ko yamaze gutandukana n’umubiligi bari barashakanye,gusa yirinda kugaruka ku cyo yapfuye n’uyu wahoze ari umugabo we na cyane ko ngo ari ibintu biri hagati yabo ndetse yumva nta mpamvu n’imwe yatuma atangaza icyo bapfuye.[3]

Uwera Dalila yavuzeko yaje gutandukanye n’umugabo bari barashakanye nyuma yo kubyarana umwana umwe. Mu kiganiro ni icyo kinyamakuru yavuze ko nyuma yo gutandukana n’uyu wari umugabo we yatangiye ubuzima bushya ndetse anongeraho ko yamaze kubona umusore bakundana bagiye kumarana umwaka wose bari mu rukundo ndetse bakaba biteguye kurushinga mu gihe icyo aricyo cyose baba bamaze kubyumvikana[4]

Ibihembo[hindura | hindura inkomoko]

Uwera Dalila Avugako Bahawe ikamba ari abakobwa 20 avugako bimwe muhihembo Yibuka harimo Imikufi hanyuma ibindi bakaba batarabibonye kubera bayise bahunga berekeza kumugabane w’i Burayi.[5]

Icyo avuga[hindura | hindura inkomoko]

Avuga ko kuba yarambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wo mu mwaka 1993 abona ari agaciro gakomeye kuri we ndetse ko kugeza ubu agifite ishema ryaryo.Akongera avugako Kuba yarabaye Nyampinga w’u Rwanda bivuga byinshi cyane.[6]byamuhesheje agaciro byatumye amenya agaciro kiwe , byatumye akomeza kuba umwali ukwiriye u Rwanda n’ubu aracyabyitirirwa. aracyitirirwa Nyampinga w’u Rwanda akaba ari naryo shema nanubu afite, nta nyungu akurikiranye cyane ariko agaciro gakomeye afite n’uko yahagarariye u Rwanda.[7]

Referances[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://rushyashya.net/ntabwo-uwera-dalila-yabaye-miss-wambere-mu-rwanda-nkuko-bimaze-iminsi-byandikwa-mu-binyamakuru-kuko-uwabaye-miss-rwanda-1992-yishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/
  2. https://rushyashya.net/ntabwo-uwera-dalila-yabaye-miss-wambere-mu-rwanda-nkuko-bimaze-iminsi-byandikwa-mu-binyamakuru-kuko-uwabaye-miss-rwanda-1992-yishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/
  3. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uwera-dalila-wabaye-miss-rwanda-mu-1994-ntiyumva-neza-impamvu-adahabwa-agaciro
  4. https://rushyashya.net/ntabwo-uwera-dalila-yabaye-miss-wambere-mu-rwanda-nkuko-bimaze-iminsi-byandikwa-mu-binyamakuru-kuko-uwabaye-miss-rwanda-1992-yishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/
  5. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uwera-dalila-wabaye-miss-rwanda-mu-1994-ntiyumva-neza-impamvu-adahabwa-agaciro
  6. https://rushyashya.net/ntabwo-uwera-dalila-yabaye-miss-wambere-mu-rwanda-nkuko-bimaze-iminsi-byandikwa-mu-binyamakuru-kuko-uwabaye-miss-rwanda-1992-yishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/
  7. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uwera-dalila-wabaye-miss-rwanda-mu-1994-ntiyumva-neza-impamvu-adahabwa-agaciro