Urwego rw'amashyamba
ishyamba
[hindura | hindura inkomoko]Urusobe rw’amashyamba agize ireme n’umwimerere by’ahantu mu rwego rw’ibidukikije rutanga ibintu na za serivisi birimo ibikurikira: inkwi zo gucana n’ibiti byo kubaka, kurinda ahantu haturuka amazi, kunoza amazi, ubukerarugendo, ibikomoka ku mashyamba byoroshye nk’ibimera bivamo imiti, ubuki n’ibikoresho byo mu rwego rw’imyuga. Ibiti bikomeje kuba inkomoko y’ibanze y’ingufu zikenerwa mu ngo ku Banyarwanda barenze 90 ku ijana.[1]
Ubutaka
[hindura | hindura inkomoko]Amashyamba ashyigikiye ubuhinzi mu gutanga za serivisi zijyanye n’ukuntu ibimera n’inyamaswa bifatikanya mu rwego rw’ibidukikije mu buryo buziguye. - Iyangirika ry’uburumbuke bw’ubutaka ni ku ruhande rumwe ingaruka yo kubura inkwi zo gucana mu byaro, ibyo bigatuma abahinzi bakoresha ibisigazwa by’imyaka nk’ibicanwa aho kubikoresha nk’ifumbire ikomoka ku binyabuzima. Ubushakashatsi bwemeje bukomeje ko icyo gikorwa gitwara 1,7 ha y’ifumbire ikomoka ku binyabuzima kuri hegitari kandi ku mwaka. Gutakaza uburumbuke bikomoka ku bikorwa nk’ibyo mu rwego rw’igihugu bihwanye na toni 40.000 z’ifumbire na toni 33.000 z’ishwagara.