Uruvu
Uruvu
[hindura | hindura inkomoko]Uruvu rubarirwa munyamanswa zibikururanda aka gasimba k'amabara nikamwe munyamanswa nke zishobora guhinduranya amabara 'uruhu rwazo. gusa benshi mu Rwanda nahandi bibeshya ko Uruvu Cyangwa Chameleons ruhindura amabara kugirango rwisanishe naho rugeze gusa ubushakashatsi buvugako ariko biri.[1]
Imirire y'Uruvu
[hindura | hindura inkomoko]Inzumvu zirya udusimba n’inyoni. Kugirango zibone umuhigo wazo, ziranyonyomba zikegera aho icyo zishaka kurya kiri, zigasohora ururimi rwazo ruzinze nk’igikombe zigahita zifata agasimba. Ururimi rw’uruvu rushobora kuba rurerure inshuro ebyiri kuruta uko rureshya ubwarwo mugihe rurusohoye rugiye gufata nk’agasimba[2]
Imico n'imyiwarire
[hindura | hindura inkomoko]Inzumvu nyinshi zigira imirizo ifatira ku buryo ziyikoresha mu gufata amababi cyangwa amashami y’ibiti. Amaboko yazo n’ibirenge bifite amano maremare azifasha kugundira amashami y’ibiti.[3]
Uretse guhindangura ibara ry’uruhu,chameleons zifite undi mwihariko izindi nyamaswa zitagira. Amaso yazo zishobora kuyahindukiza uko zishaka, kuburyo zishobora kureba mu byerekezo bibiri bitandukanye icyarimwe.
Ubuzima n'Imyororokere
[hindura | hindura inkomoko]Chameleon zitandukanye cyane n’ibindi bikururanda kubera ko hari izishobora, imwe yonyine kubyara abana 30 icyarimwe nyuma yo gutwita amezi ane cyangwa atandatu. Nubwo ibyana byazo biba biri mu magi, inzumvu zibibyara ari bizima kuko aho gutera amagi ngo ziyararire, zo ziyararira ari mu nda aho kuya raririra mu cyari.