Urutaro

Kubijyanye na Wikipedia
Urutaro

Urutaro ni igikoresho gakondo cy'umuco cyakoreshwaga mu ngo mu Rwanda rwo hambere n'igikoresho bifashishaga mu gutunganya Imyaka basaruye mu murima bakuramo imyanda cyane nk'umuceri Ibishyimbo, Amasaka, Amashaza n'ibindi biribwa byakoeshwaga mu rugo.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Urutaro rukoreshwa mu kugosora ibintu (Ibihingwa), ni uburyo bwakoreshwaga mu gufasha umuntu gukura imyanda mu bihingwa cyuangwa mubyo ugiye guteka mu buryo bwihuse, akenshi mu iri iki gikorwa cyo Kugosora hifashishwaga Inkooko cyangwa Urutaro. bimwe mu bikoresho by'umuco Nyarwanda ariko bitakigaragara mu Rwanda cyane cyane mu bice by'umujyi. gusa ntibivuzeko byacitse kuko hari aho usanga mu duce tumwe na tumwe two muntara bagikoresha ubu buryo bwo kugosora Imyaka bakoresheje inkooko cyangwa Urutaro.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]