Urutare rwa Nyirankoko

Kubijyanye na Wikipedia
Urutare rwa Nyirankoko

Uru rutare rwa Nyirankoko rwitwa urw'Imitsindo, ni urutare runini ruri ahirengeye, ku buryo uruhagazeho abona Imisozi yo mu Murenge wa Mbazi n’iyo hirya yawo.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Urutare rwiswe urwa Nyirankoko ahagana mu mwaka w’1348, ku ngoma y’umwami Kigeli Mukobanya. Muri icyo gihe ngo hariho umugaba w’ingabo bitaga Mukikira w’i Burundi, yateye mu Rwanda yigarurira igice cyari hafi y’Akanyaru. Icyo gihe Umwami w’u Rwanda na we yarateye ashaka gusubirana igice cyari cyatwawe n’Abarundi ariko ntibyamuhira. Baje gushaka intsinzi bifashishije iragu ry’inkoko. Mu gushaka imitsindo y’iragu ry’inkoko bafataga imishwi itaratera bakayica imitwe, bagahuza ibihimba, bakavugiraho amagambo y’imitsindo hanyuma inkoko imwe igasigara mu ngoro y’imana, indi ikajyanwa mu gihugu bashaka gutsinda.

Urutare

Abanyarwanda ngo bamaze kubona inkoko izabafasha gutsinda, bashaka uko izagera mu birindiro by’Abarundi. Mukikira yarongoye umukobwa witwaga  Nyirarutenge atari azi neza gusa kuko yabonye uburanga bwe akamushima. Bagiye kuryama nijoro ngo yamuseguye ya nkoko nuko imitsindo yarimo ituma apfa. Mu gitondo Abarundi basanze umutware wabo yapfuye bica wa mukobwa kuko batekerezaga ko nta wundi yazize.

Mu Rwanda naho bamenye ibyabaye bagaba ikindi gitero noneho baratsinda. Mukikira yashyinguwe ku Rutare rwa Kavumu ruri hafi y’Akanyaru, naho Nyirarutenge we ashyingurwa kuri uru rutare rw’i Tare, dore ko rwari na hafi y’aho bene wabo bari batuye. Uru rutare bashatse kurwitirira Nyirarutenge, ariko kubera ko bibukaga ko yari yatwaye imana y’inkoko barwita urwa Nyirankoko. Hafatiwe ku kuba Nyirarutenge na we yari umwegakazi, abami bimaga u Rwanda bazaga gushakira intsinzi ibatsindira abanzi kwa Nyirankoko[1].

Aho ruherereye[hindura | hindura inkomoko]

Uru rutare ruherereye mu majyepfo, i Tare mu murenge wa Mbazi ho mu karere ka Huye[2].

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://web.archive.org/web/20200124035054/http://celebzmagazine.com/tumenye-ibyurutare-rwa-nyirankoko-rwitwa-urwimitsindo/
  2. https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/urutare-rwa-nyirankoko-rwitwaga-urw-imitsindo
  1. "Archive copy". Archived from the original on 2020-01-24. Retrieved 2021-06-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/urutare-rwa-nyirankoko-rwitwaga-urw-imitsindo