Jump to content

Urusenge

Kubijyanye na Wikipedia
igisenge

Urusenge ni igice cy'inzu ya kinyarwanda, aho urugenge rwakundaga kuba mu igikoni , inzu batekeragamo, aho wasanga munsi y'urusenge hari iziko cyangwa se ishyiga bacanagaho , maze hakazamukira umuriro , ariwo watumaga ibintu byose biri kurusenge bitangirika, nk'inyama z'imiranzi, ibigori, nibidi.

Urusenge twabaga rukoze mu nibiti bigiye bitambitse bigenda bikinjira mu gikuta cy'inzu, ndetse nabyo bikaba biziritseho imbariro cyangwa se imbigo bikomeye bituma ibyo bashyize hejuru yabyo bitagwa.[1]

  1. https://yegob.rw/mbega-ikigare-tugenderamo-dore-ubusobanuro-bwo-kubaka-inzu-zifite-urusenge-rurerure-kadasiteri/