Uruhare rw'umugore muguharanira uburenganzira ahabwa n'amategeko
Iriburiro
[hindura | hindura inkomoko][1]U Rwanda rushishikajwe n’ibibazo by’uburinganire. Ibyo bigaragarira mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ndetse no mu ngamba zinyuranye z’iterambere ry’Igihugu cyacu. Aha twavuga nk’icyerekezo cya 2020, gahunda y’igihugu yo kurwanya ubukene n’izindi. Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ntangiriro yaryo ryibutsa ko u Rwanda rugendera ku mahame remezo ndetse n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. Muri urwo rwego Leta yubahiriza amasezerano mpuzamahanga harimo ayo kurwanya ivangura iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina. Mu gushyira mu bikorwa ayo mahame remezo, u Rwanda rwiyemeje kuba igihugu kigendera ku ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo, ibyo bigashimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Politiki y’igihugu y’uburinganire ishingiye ku ihame ry’uko abagore n’abagabo ari abanyagihugu bareshya bagomba kugira uruhare rusesuye mu iterambere ry’igihugu kandi n’inyungu zivuyemo zikabageraho ku buryo bungana.
Ibikorwa bya Leta y'U Rwanda bigamije guha umugore uburenganzira mubikorwa bitandukanye
[hindura | hindura inkomoko]Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ikandamizwa ry’umugore ryaranze igihugu cyacu mu bihe byashize, Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yagiye ifata ingamba zitandukanye mu rwego rwo guha umugore uburenganzira bwo gukora, gukurikirana no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye. Kugira ngo ibyo bigerweho hagiye hashyirwaho amategeko atandukanye agamije guha umugore uburenganzira ku bintu bitandukanye. Twavuga nk’amwe mu mategeko akurikira: 1° Itegeko ngenga n° 08/2005 ryo ku wa 14/07/2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda; 2° Itegeko n° 22/99 ryo ku wa 12 Ugushyingo 1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura; 3° Itegeko n° 27/2001 ryo ku wa 28 Mata 2001 ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa; 4° Itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina; Aya mategeko kimwe n’andi agitegurwa ashyirwaho mu rwego rwo guha umugore uburenganzira bungana n’ubw’umugabo. Nyamara ariko umugore aracyafite imbogamizi zimubuza kugera kuri ubwo burenganzira ahabwa n’amategeko.
Imbogamizi umugore ahura nazo muguharanira uburenganzira ahabwa n'amategeko
[hindura | hindura inkomoko]Umunyarwandakazi aracyafite imbogamizi zimubuza kugera ku burenganzira ahabwa n’amategeko. Twavuga nk’izi zikurikira:
1° umuco (kutagera ku mutungo w’urugo nk’amafaranga); 2° kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore; 3° kuba umubare munini w’abagore utaragize amahirwe yo kwiga mu bihe byashize, bityo ntibyorohe kumenya n’ibyo amategeko ateganya ; 4° kutagira umuco wo gusoma, kumva radiyo no gukurikirana ibindi biganiro biba byateguwe mu rwego rwo kumenyekanisha amategeko;
Uruhare rw'umugore muguharanira uburenganzira ahabwa n'amategeko
[hindura | hindura inkomoko]Umugore ntakwiye kubonwamo ubushobozi buke kuko nawe arashoboye. Muri urwo rwego, umugore aho ari hose agomba kureba ko ibyo amategeko amuteganyiriza mu kazi abibona kandi ntagire isoni zo guharanira uburenganzira bwe mu gihe haba hari ushaka kubumuvutsa uwo ari we wese. Abagore bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye, bakwiye kujya bategura ibiganiro mu byiciro bitandukanye kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku mugudu bigamije gukangurira abagore gusobanukirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hamwe no kumenya no gushyira mu bikorwa amategeko abarengera. Kutitinya, buri mugore akigirira icyizere byatuma umugore yumva ko nawe ashoboye, Kwitabira inzego z’abagore kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu kuko izo nzego ari imiyoboro ifasha abagore guharanira no kumenya uburenganzira bagenerwa n’amategeko. Inzego z’abagore zigomba kujya zitegura ibiganiro mpaka, ibiganirio mbwirwaruhame cyangwa nyunguranabitekerezo mu rwego rwo gufasha abagore kuva ku rwego rw’umudugudu gusobanukirwa n’uburenganzira amategeko abagenera. Kwibumbira mu mashyirahamwe atandukanye bituma bivana mu bukene,. Umugore akwiye kwitabira gahunda zigamije kujijuka no kumenya aho uburenganzira bwe butangirira n’aho bugarukira. Kubera ko rero umwana apfa mu iterura, umugore akwiye kwihutira kujyana abana mu ishuri baba abahungu n’abakobwa. Kwitabira kugana amabanki, ibigo by’imari iciriritse n’ibigega bitera inkunga abagore mu rwego rwo kugira ubushobozi bwo kwihangira imirimo ibyara inyungu Kwandikisha umwana ukivuka Abakobwa bifuza gushinga ingo bakwiye kujya bihutira kubanza gusezerana imbere y’amategeko.