Uruhare rw'ibinyabuzima byo mu gasozi

Kubijyanye na Wikipedia

Iyo havuzwe ibinyabuzima byo mu gasozi hagaragaramo inyamaswa,ibimera byo mu gasozi, ibinyabuzima bitabonwa n’amaso ibice byabyo cyangwa ibibikomokaho biba mu ndiri yabyo byaba ibiherereye ku butaka cyangwa mu mazi, bemeza ko ibi binyabuzima byose bigira uruhare rukomeye mu mibereho ya Muntu, nkuko bishyirwaho n’Itegeko no 064/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima.

Akamaro[hindura | hindura inkomoko]

Intare iri mu giti.

Ibimera bitanga umwuka mwiza duhumeka bikavamo amafunguro ya buri munsi, haba ku bantu ndetse no kunyamaswa. Ku rundi ruhande ibi binyabuzima iyo bibungabunzwe neza bigira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, kuko biteza imbere urwego rw’ubukerarugendo igihugu kikinjiza amadevize, kuko kuva muri 2014 isi yatangiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibinyabuzima byo mu gasozi, aho abatuye isi bahamagarirwa kurushaho kwita no kubungabunga ibi binyabuzima bazirikana akamaro bifite mu buzima bwa Muntu.

Akamaro k’ibizima byo mu gasozi kagaragara mu Rwanda kuko imibare y’Ikigo gishinzwe iterambere ( RDB), igaragaza ko muri 2017 ubukerarugendo bw’u Rwanda bwinjije miliyoni zigera kuri 438 z’amadolari, avuye kuri miliyoni 227 z’amadolari ya Amerika bwinjije muri 2011.

Akaba ari umusaruro ushingiye ku gusura ahanini Parike, kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) giteganya ko mu mwaka wa 2024, amafaranga ava mu bukerarugendo bw’u Rwanda azazamuka akagera kuri miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika.

Imbogamizi[hindura | hindura inkomoko]

Barushimusi bafatiwe mu cyuho.

Ibi binyabuzima bikomeje kototerwa n’ibikorwa bya Muntu, ba Rushimusi bahiga ndetse bakica inyamaswa mu buryo bunyaranije n’amategeko, abangiza ibimera na babikoresha mu buryo butemewe, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, Ibiza, inkongi z’umuriro hamwe n’ibindi.

Ingamba[hindura | hindura inkomoko]

Bityo iri tegeko twabonye hejuru ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima riteganya ibihano kuwabyototera wese, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA),gishyira imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha abaturage, kugira ngo birinde kugwa muri ibyo bihano, kandi bakumva ko urwo rusobe rw’ibinyabuzima byo ku gasozi bidufitiye akamaro kacu ka buri munsi.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://web.archive.org/web/20230221211513/http://www.rebero.co.rw/2022/02/02/ibinyabuzima-byo-mu-gasozi-bigira-uruhare-rukomeye-mu-mibereho-ya-muntu/