Uruganda rwa BioNTech

Kubijyanye na Wikipedia
BioNTech yo mu budange

Uruganda rwa BioNTech ni uruganda rukomoka mu Budage mu burayi rukora inkingo, aho rwatangaye Kamena 2022 ari bwo hazatangizwa ibikorwa byo kubaka uru ruganda rukora inkingo mu Rwanda. Ni muri gahunda uru ruganda rufite n'ibihugu bya Afurika yo gukorera inkingo kuri uyu mugabane .[1]

Uruganda[hindura | hindura inkomoko]

Uruganda rwa BioNTech ni uruganda biteganyijwe ko kiziba rwubatse mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali, abayobozi banyuranye baturutse mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ndetse n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima rwa OMS .

Uruganda Rwa BionTech

Ibikorwa[hindura | hindura inkomoko]

BioNTech ni ikigo cy’Abadage gifatanije na Pfizer cyo muri Amerika mu gukora rumwe mu nkingo zikoreshwa ku isi za Covid-19  rwa Pfizer. Uruganda aho ruzubakwa mu Rwanda, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora dose miliyoni 50 z’inkingo ku mwaka. Intego y'ubufatanye bwa BioNTech n'ibihugu bya Afurika, ni ugukorera inkingo muri Afurika hakanubakwa ubushobozi buhamye kandi burambye bwo kuzihakorera mu rwego rwo guteza imbere serivisi z'ubuvuzi kuri uyu mugabane. [1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.rba.co.rw/post/Mu-minsi-mike-mu-Rwanda-haratangira-kubakwa-uruganda-rukora-inkingo