Uruganda C&D Pink Mango ltd

Kubijyanye na Wikipedia

Uruganda C&D Pink Mango rwshinzwe n'umushoramari muri uru ruganda witwa Mukangabo Maryse Mbonyumutwa, rukora imyenda irimo n’iyoherezwa mu mahanga rwatangaje ko rufite gahunda yo kubaka irerero rizajya ryita ku bana b’abagore barukoramo ndetse rukazajya rubagenera impapuro z’isuku bazajya bakoresha buri kwezi igihe bari mu mihango.[1]

Irerero[hindura | hindura inkomoko]

Uru ruganda rwa C&D Pink Mango ltd rukora imyenda igiye itandukanye rwizihije Umunsi Mukuru w'Abari n'Abategarugori, aha hari aba bakozi 1600 bafite 80 % bose ni abagore. Uru ruganda kandi rwemereye buri mukobwa ukoramo kuzajya ahabwa cotex imwe buri kwezi. Uru ruganda ruzatangiza umushinga witwa Pink Ubuntu, uzaba urimo irerero rizafasha abana b'abagore bakoramo, Tuzatangirana n’abana bari hagati ya 70 na 100 .[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.igihe.com/amakuru/article/uruganda-c-d-pink-mango-rugiye-kubakira-irerero-abana-b-abagore-barukoramo