Jump to content

Urubyiruko rwiyemeje gukoresha imbuga nkoranyambaga ruhangana n’abagoreka amateka

Kubijyanye na Wikipedia

Urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali rwiyemeje kuba ku isonga mu guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, bagamije kurusubiza mu bihe rwavuyemo.

Ni umukoro uru rubyiruko rwihaye nyuma yo gusoza ibiganiro by’iminsi ibiri byiswe “Rwanda Reflect Seminars” byateguwe n’Umuryango Rwanda We Want’ ufatanyije na International Alert Rwanda mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko 60 rubarizwa mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko, urwo mu Muryango Rwanda We Want n’urubarizwa mu mushinga USAID Dufatanye Urumuri, ushyirwa mu bikorwa na International Alert Rwanda hamwe na ARCT Ruhuka

Ibi biganiro byibanze ku gusobanurira urubyiruko ikura ry’ingengabitekerezo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’isura Igihugu gifite ubu nyuma y’imyaka 30.

Basobanuriwe uburyo imiyoborere mibi n’uburezi bw’ivangura byabaye inkingi zikomeye mu gukwirakwiza urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

[1]

  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwiyemeje-gukoresha-imbuga-nkoranyambaga-ruhangana-n-abagoreka