Jump to content

Urubyiruko ruvuka mu murenge wa Gahengeri rwifatanyije n'abanyarwamagana mu muganda rusange

Kubijyanye na Wikipedia

URUBYIRUKO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2019, mu Murenge wa Gahengeri, Akagali ka Kibare, Umudugudu wa Kanserege hakorewe umuganda rusange wa nyuma w’ukwezi ku rwego rw’Akarere. Wahuje ubuyobozi bw’Akarere, ubuyobozi bw’ingabo na Polisi, ubuyobozi bw’Ibitaro bikuru bya Rwamagana, urubyiruko ruvuka muri uyu murenge, n’izindi nzego zitandukanye z’umutekano ndetse n’abikorera. Abitabiriye uyu muganda bubakiye umubyeyi utishoboye ndetse banahanga umuhanda mushya uzoroshya imigenderanire n’ubwikorezi.

Mu butumwa bwatanzwe nyuma y'uyu muganda, Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashishikarije abaturage gukomeza gufatanya n'ubuyobozi bakesa imihigo, kandi ko mu bufatanye byose bishoboka. Meya Mbonyumuvunyi yibukije imiryango itandukanye yari iraho ko bakwiye kuzirikana itangira ry’umwaka w’imihigo, bagahoza ijisho mu ikaye bahigiyemo ko hari icyo bageraho uko iminsi igenda ihita. Yashishikarije abaturage gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bakomeze bivuze. Yabasabye kandi kwirinda icyorezo cya Ebola bakitwararika mu gihe bajya mu bihugu yagaragayemo; anabasaba kuzitabira ibirori umunsi mukuru w’umuganura[1]

  1. https://www.rwamagana.gov.rw/soma-ibindi/urubyiruko-ruvuka-mu-murenge-wa-gahengeri-rwifatanyije-nabanyarwamagana-mu-muganda-rusange