Urubyiruko mu kwihangira imirimo mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Urubyiruko muguhanga Imiimo

Urubyiruko mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Muri 2012, Urubyiruko rwu Rwanda rugizwe na 40% yabaturage bagize i gihugu cy'u Rwanda aribo 4.1 miliyoni. Repuburika y'u Rwanda minisiteri y' u Rubyiruko, umuco na siporo isobanura ko urubyiruko ari hagati yimyaka 14 na 35. Nkibihugu biri munzira yamajyambere Abanyarwanda muri rusange ni bato. Abarenga 50% yabanyarwanda bari munsi yimyaka 20 nabafite hagati yimyaka 22.7. [1]

Urubyiruko mukkwihangira Imirimo

Umurimo mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

MIFOTRA igaragaza ko igipimo cy'ubushomeri mu Rwanda muri 2017 cyari kuri 17.8%, 2018 kiramanuka kijya kuri 15.1%, 2019 kigera kuri 15.2%, na ho muri 2020 kigera kuri 16%. Mu rubyiruko kuva muri 2017 igipimo cyari 21.3%, na ho muri 2020 kigera kuri 20.6%.Ni mu gihe kandi ubushomeri mu bantu barangije amashuri kaminuza muri 2017 cyari kuri 16.8%, muri 2020 kigera kuri 15.9%.Mu mwaka wa 2020 hahanzwe imirimo ibihumbi 223 mu gihe muri gahunda ya guverinoma y'imyaka 7 NST1 imirimo yagombaga guhangwa buri mwaka ari ibihumbi 214 ivuye ku bihumbi155 muri 2017.[1]

Imishinga Igamije gufasha urubyiruko mu kwihangira imirimo[hindura | hindura inkomoko]

Mu rwego rwo guhangana nikibazo kibura ryakazi mu Rwanda urubyiruko rurasabwa guhanga umurimo. Hari imishinga itandukanye igamije gufasha urubyiruko mu guhanga umurimo.

Akazi kanoze[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma y'uko umushinga wabanyamerika witwa USAID uteye inkunda umushinga AKAZI Kanoze watangiye ufasha urubyiruko guhera mu mwaka wa 2015, aho bafashije urubyiruko rutandukanye mu bijyanye no kwiteza imbere ndetse no kubongerera ubumenyi nubushobozi mu bikenewe ku masoko. Akazi kanoze katangiranye n'urubyiruko rurenze ibihumbi bibiri harimo abahungu n'abakobwa, umusaruro byatanze nuko mirongo itandatu kwijana by'urubyiruko rwahuguwe babonye imirimo mu bigo bitandukanye hano mu Rwanda. Kuva yashingwa AKA yagiye ifasha cyane urubyiruko mu kubahugura mu bigendanye no kumenya ibikenewe kw'isoko ry'umurimo, kubona igishoro n'uburyo wakibyaza umusaruro, kwihangira imirimo, ubuvugizi ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kongerera urubyiruko ubushobozi. Benshi mubafashishwe cyane nakazi kanoze harimo abakobwa bagera ku munani kwijana bahawe akazi nabandi badamu batabonye amahugurwa[2].

The Innovation Accelerator (iAccelerator)[hindura | hindura inkomoko]

The Innovation Accelerator (iAccelerator) ni gahunda y’imenyerezamyuga igizwe n’irushanwa ryagenewe urubyiruko hagamijwe guteza imbere umuco wo kwihangira imirimo mu rubyiruko ruhabwa ninkunga, namahugurwa ndetse nubumenyi. Iyi gahunda inashishikariza urubyiruko gutekereza mu buryo bwagutse ku bibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mumutwe, kuboneza urubyaro ndetse n iterambere ryabaturage.[3]

Binyuze muri uyu mushinga hari Amatsinda ane yabonye inkunga ingana n’amadorali ya Amerika 10,000 kugira ngo batangize ndetse banashyire mu bikorwa imishinga yabo.[4]

  1. https://www.rba.co.rw/post/MIFOTRA-mu-ngamba-zo-guhangana-nubushomeri-mu-rubyiruko
  2. Akazi Kanoze (AKA)
  3. http://www.imbutofoundation.org/iaccelerator/
  4. http://kiny.imbutofoundation.org/spip.php?page=rubrique&id_rubrique=15