Urban Boyz

Kubijyanye na Wikipedia
Humble Jizzo.
Kaboss Nizzo.

Iri tsinda ryavutse mu 2007[1] ari batanu ritangirizwa mu karere ka Huye aho bamwe mu baritangije bigaga, cyane ko Nizzo yigaga muri SEFOTEK,Humble G yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda naho Safi akaba yarigaga i Gitwe gusa akaba yarakundaga kuba ari i Huye mu muryango.

Ibigwi n’amateka bya Urban Boys[hindura | hindura inkomoko]

Uko bagiye bihuza[hindura | hindura inkomoko]

Nizzo ubusanzwe mbere[2] ya 2007 yari asanzwe afite irindi tsinda yaririmbagamo, bidateye kabiri ahura na Humble G, nyuma nibwo bahuye na Safi nawe wari ufite mugenzi we baririmbanaga bose bafata icyemezo cyo gukora itsinda rimwe rya Urban Boyz[3] ari abasore batanu.

Abari bagize iri tsinda[hindura | hindura inkomoko]

Abasore batanu bari bagize itsindarya Urban Boyz yari; Rino G, Skotty, Humble G, Safi[4], ndetse na Nizzo. Ku mpamvu za bamwe Rino G ndetse na Skotty baje kuva mu itsinda hasigara batatu ari nabo bari kumwe uyu munsi aribo akaba ari,Niyibikora Safi uzwi nka Madiba, Nshimiyimana Mohamed uzwi nka Nizzo, na Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo[5]. Icyo gihe bahise bashyira hanze indirimbo yabo ya mbere mu mwaka wa 2007 bayihuriramo ari batanu bayita ’Ikicaro’.

Urungedo rwa muzika[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma y’igihe gito bakorana ari batanu mu mwaka wa 2008 nibwo iri tsinda ryahise ritandukana hasigara 3[6], icyo gihe bahita bakorana indirimbo ya mbere bahuriyemo ari batatu bayita ’Sindi indyarya’ ari nayo yababereye itike ibinjiza muri Kigali. Iri tsinda ryatangiriye i Huye uko barushagaho gutera imbere ni nako bimuye ikicaro berekeza mu mujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2009 nibwo iri tsinda ryafashe icyemezo cyo kuva i Huye bakerekeza mu mujyi wa Kigali,[7] aho bari bagiye guhanganira n’abandi bahanzi bari bahatuye ari naho bakorera umuziki wabo. Byari bigoye kuko aba bahanzi basaga n’abavuye mu rugo bagiye mu rw’abandi, bari ibyamamare i Huye ariko i Kigali amazina yabo ntiyari aremereye kandi niho haberaga ibitaramo binyuranye bikomeye mbega niwo wari umurwa wa muzika.[8]

Nyuma yo kwisanga ari batatu[hindura | hindura inkomoko]

Nyuma yo kwisanga ari batatu[9] ntibigeze bacika intege itsinda rya Urban Boyz ryakomeje gukora kuva 2009 binjiye mu mujyi wa Kigali, batangiranye na Sindindyarya nk’indirimbo yabinjije mu mujyi wa Kigali, nyuma bagiye bakora indirimbo nyinshi zinyuranye biborohera kuzuza album 5 ndetse n’indi ya gatandatu baribari gukoraho yagiye hanze mu mpera z’umwaka wa 2016.

Aba basore babarizwa mu nzu itunganya imiziki ya Super Level, kandi bakoranye indirimbo na benshi[10] mu byamamare nka Jackie Chandiru ari nawe batangiriyeho gukorana n’umunyamahanga. Nyuma ya Jackie Chandiru aba basore bakoranye kandi na Iyanya mu ndirimbo Tayali, bakorana na Timaya mu ndirimbo Show me love, Radio and Weasel bakoranye[11] Pete Kidole ndetse na Sat B w’umurundi mu ndirimbo Urankirigita.[12]

Urban Boys yamaze gutandukana byeruye[hindura | hindura inkomoko]

Bagaragaje ubudahangarwa rwabo[13] muri muzika yananiye benshi kugeza ubwo buri wese afashe umwanzuro gutangira akazi ka wenyine. Inkuru z’urudaca, gushwana, gutukana no gushinjanya ibyo benshi bitaga ibinyoma byaranze Urban Boys kugeza ubwo Safi afashe umwanzuro wo kwikura muri iri tsinda.

References[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/imyaka-8-irihiritse-urban-boys-irimo-amakimbirane-ashobora-kuyisenya-burundu
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/98896/humble-jizzo-yavuze-indirimbo-4-zibitse-amateka-ya-urban-boys-zirimo-iyasohotse-itsinda-ry-98896.html
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://inyarwanda.com/inkuru/78647/2007-2017-urugendo-rwa-urban-boys-irimo-safi-madiba-rwashyiz-78647.html
  8. https://bwiza.com/?Humble-Jizzo-wamenyekanye-muri-Urban-Boyz-mu-gahinda-ko-gupfusha-se
  9. https://www.teradignews.rw/tag/urban-boys/
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  11. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  12. https://ar.umuseke.rw/amafoto-impanuka-ya-urban-boys-i-kampala.hmtl
  13. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urban-boys-yamaze-gutandukana-byeruye