Umwuka ishingiro ry’ubuzima k’ubuzima bwa Muntu ku isi

Kubijyanye na Wikipedia
Igice cy'isi kigizwe n'umuka gusa

Ibikorwa bya muntu nibyo biza ku isonga mu guhumanya umwuka ibi bikagira ingaruka ku buzima bwa muntu, ibidukikije ndetse no kumihindagurikire y’ibihe.

Ubushakashatsi[hindura | hindura inkomoko]

Abahanga batangaza ko umwuka wahumanye iyo wibasiwe n’imyotsi cyangwa ibinyabutabire, bigira ingaruka ku buzima na muntu arimo, ibyo binyabutabire birimo uduce dutoya tumeze nk’umukungugu.

Iyo umuntu abihumetse bijya mu myanya y’ubuhumekero bigakomeza mu maraso hamwe n’ahandi bikaba aribyo bimuteza indwara ziganjemo iz’ubuhumekero, iz’umutima Kanseri y’ibihaha n’izindi.

Imwe muri iyo myuka iyo yoherejwe mu kirere ikora ikimeze nk’urukuta mu kirere igakumira imirasire y’izuba bikayibuza gusubira mu kirere cya kure ikaguma hafi, ibyo bikongera ubushyuhe bw’isi ari nabyo biteza imihindagurikire y’ibihe.

Umwuka uhumanye n’ikibazo gikomereye isi n’u Rwanda rurimo 92% bahumeka umwuka wanduye kandi benshi biganje mu bihugu biri munzira y’amajyambere,abarenga miliyoni 4 bazize guhumeka umwuka wanduye uba imbere mu mazu, biturutse cyane ku myotsi yo mu gikoni iterwa n’inkwi, amakara udutadowa n’ubundi buryo bakoresha bamurika munzu.

Imibare yatanzwe n’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima muri 2012 yerekana ko abantu bagera kuri 2,227 bapfuye bazize indwara yihumana ry’umwuka, ndetse Minisiteri y’ubuzima yerekana ko muri 2013 abana bapfuye bari munzi y’imyaka itanu 22 bazize indwara z’ubuhumekero kuko ari nazo zijyana abantu kwivuza.

Ingamba[hindura | hindura inkomoko]

Hasghyizweho itegeko No 18/2016 ryo kuwa 18 Gicurasi 2016 rigenga uburyo bwo kubungabunga ubwiza bw’umwuka no gukumire ibihumanya ikirere mu Rwanda.

U Rwanda rwahagurukiye kurwanya ihumana ry’ikirere kandi hashyizweho uburyo bwo kugenzura ubuziranenge bw’umwuka mu Rwanda, bishyizwe mu mushinga ushyirwa mu bikorwa na REMA na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, kuri ubu hari Station 9 zifasha gutanga amakuru uko mu gihugu bihagaze mu bijyanye n’ikigero cy’ihumana ry’ikirere.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Inyigo yakozwe n’ikigo cyo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda mu mwaka wa 2018 yerekana ko ibinyabiziga biza ku isongo mu guhumanya umwuka duhumeka mu mijyi.

Kuva mu mwaka wa 2012 kugeza muri 2050 ubushyuhe buzaba bwarikubye inshuro enye, kandi ibinyabiziga bya moteri ikomoka kuri peteroli bikaba biza ku isongo mu bitera ubwo bushyuhe kandi bikahumanya umwuka duhumeka.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://web.archive.org/web/20230221221648/http://www.rebero.co.rw/2021/09/20/umwuka-ishingiro-ryubuzima-kubuzima-bwa-muntu-ku-isi/