Umwuka Duhumeka

Kubijyanye na Wikipedia
ikirere gikeye
Umwuka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu bice byose by’Isi, imyuka ihumanya umwuka abantu bahumeka n’ikirere ari ikibazo gikomeye ariko cyane cyane mu bihugu bikennye kikaba gikomeje kuba kibi kurushaho.[1]

Uburyo Duhumeka Umwuka[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo rimwe na rimwe nk’iyo turi kwahagira cyangwa turwaye ibicurane usanga duhumekera mu kanwa, nyamara ni amakosa tuba dukoze iyo bikozwe umwanya munini. Kuko uko mu kanwa hakoze siko mu mazuru hakoze kandi guhumekera mu kanwa byongera ibyago byo kuba warwara isundwe, indwara yo kunuka mu gihanga, ndetse no kugira mu kanwa hahora humagaye.[2]Ibimera nibyo biduha umwuka duhumeka. Rero dukoresheje amazuru yacu, wa mwuka urinjira ukagera mu bihaha,Guhumeka ni ukwinjiza umwuka tuzi nka oxygene (soma ogisijeni) (O2) ugasohora uwitwa gaz carbonique (soma gazi karubonike) (CO2). Ibi bibera mu mazuru kuko niyo yakorewe kunyuramo umwuka uhumeka kandi arimo n’ubwoya bugenewe gutangira imyanda iza muri wa mwuka.[3]Ubundi iyo umuntu ahumeka yinjiza umwuka usanzwe twagereranya n`umuyaga (air atmospherique/atmosheric air) uba ugizwe n`imyuka itandukanye ariyo oxygene igize 21% by`uwo mwuka,78% by`umwuka witwa Azote hakiyongeraho n`urundi ruvange rw`imyuka nka carbone,argon ndetse na methane bigize 1% by`umwuka duhumeka.Iyo duhumetse rero twinjiza urwo ruvange rwose hanyuma inzira z`ihumeka zirimo ibihaha zikayungurura uwo mwuka zikavanamo oxygen ikoreshwa mumubiri wacu hanyuma zigasohora indi myuka tudakeneye.[4]

ikirere kitangijwe nimyuka mibi kiba gikeye

Icyo Imibare Igaragaza[hindura | hindura inkomoko]

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda (REMA) bwagaragaje ko imodoka, amakara n’inkwi biri ku isonga mu guhumanya umwuka mwiza uhumekwa mu Rwanda.Mu bice by’imijyi ahantu hegereye umuhanda, umwuka abantu bahumeka uhumanywa n’imyuka isohorwa n’ibinyabiziga mu gihe mu bice byagenewe imiturire n’iby’ibyaro, umwuka uhumanywa cyane cyane n’ikomoka mu gutwika no gucana ibikomoka ku biti nk’inkwi n’amakara.[5]Iyi raporo ivuga kandi ko abatuye Isi barenga 40% badafite uburyo bwo guteka budahumanya ikirere n’ikoranabuhanga bakifashisha mu ngo zabo. Gutekesha amakara ni kimwe mu bihumanya ikirere mu ngo, bikaba byica abagera kuri miliyoni 3.8 ku mwaka.umwuka duhumeka uba urimo 21% bya oxygene dukeneye kandi umuntu akaba akeneye nibura 5% bya oxyegene mugihe ahumetse rimwe. Ibi biratwereka ko 20% bya oxygen byongera gusohokana na yamyuka tudakeneye kandi tukabonako umubili wacu ukenye oxygene igera kuri litiro 550 za oxygen kumunsi zingana na 5% z`umwuka wose tuba twinjije.[6]

Ingamba zo kurwanya ibihumanya ikirere n'umwuka duhumeka

Ingamba zafashwe mukubungabunga Umwuka Duhumeka[hindura | hindura inkomoko]

Mu Rwanda hari itegeko riteganijwe ku bantu bangiza nkana, rigateganya n’ibikorwa byose bigenzura abashobora ku wuhumanya, rigashyiraho n’amategeko agenzura abo bantu bagenzura ibyo bikorwa  bihumanya ikirere.Hagamije gukomeza kubungabunga ubuziranenge bw’umwuka duhumeka kandi, Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA cyashyizeho Station icyenda zishinzwe gutanga amakuru yuko ikirere cy’u Rwanda gihagaze mu birebana n’ubuziranenge bw’umwuka.[7]Ku bungabunga ubwiza bw’umwuka no gukumira ibyangiza ikirere, ni ibintu impuguke mu birebana no kubungabunga ikirere zemeza ko buri muntu ku giti cye ashobora gutangamo umusanzu.Imwe mu ngamba yihutirwa ikaba ari ukongerwa ibikoresho bifasha abaturage guteka hadasohowe umwotsi mwinshi ariko bikagabanyirizwa ibiciro ku buryo bugaragara. Birimo Biogaz, rondereza, imirasire, ingufu zikomoka ku muyaga na gaz.[8]Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu gushaka uburyo bwo gutekesha budahumanya abantu n’ikirere, muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara biracyari imbogamizi.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://mobile.igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/afurika-na-aziya-mu-kaga-k-ihumana-ry-umwuka-abantu-bahumeka
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://amarebe.com/ikiguzi-gitangaje-cyumwuka-duhumeka/
  5. https://mobile.igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/afurika-na-aziya-mu-kaga-k-ihumana-ry-umwuka-abantu-bahumeka
  6. https://amarebe.com/ikiguzi-gitangaje-cyumwuka-duhumeka/
  7. https://web.archive.org/web/20230221092533/http://www.rebero.co.rw/2021/09/03/isooko-yubwandu-bwumwuka-duhumeka-mu-rwanda/
  8. https://mobile.igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/afurika-na-aziya-mu-kaga-k-ihumana-ry-umwuka-abantu-bahumeka