Jump to content

Umwanana

Kubijyanye na Wikipedia
Igitoki cyigararagaza umwanana
Umwanana
Plantain flower
Plantain flower
Plantain flowers
Umwanana
Umwanana

Igice cyo ku mutwe w'igitoki cyitwa umwanana cyangwa umukwanana ,cya kindi inzuki zikunda guhahiraho ni igice abantu benshi bakeka ko nta kamaro namba gifite ,ariko umuntu wamenye ibanga ryacyo ,atangazwa n'umumaro w'indashyikirwa wacyo.

Tumenye Umwanana

[hindura | hindura inkomoko]

Umuntu wifuza gufungura imboga zikomoka ku mwanana, awufata akawukuraho ibishishwa by’inyuma byose bitukura agasigarana agace k’imbere (gasa n’umweru).Uturabyo twari kuba twaravuyemo igitoki umuntu asanga mu mwanana uko akuraho buri gishishwa, na two ngo baradufata bakadususuraho agace ko hejuru kaba karimo utuzi tumeze nk’ubuki tugashyirwa hamwe n’izo mboga.[1]Umuntu amaze gususura wa mwanana n’uturabyo twawo, ahita asuka amazi mu gikoresho, agashyiramo umunyu ungana nk’uwo yarunga mu mafunguro agiye kuribwa, cyangwa agashyiramo indimu, ubundi agakekeramo umwanana yatunganyije.Ushobora kubishyira muri ayo mazi arimo umunyu nka mu gitondo bikamaramo amasaha arenze abiri, ariko icyiza ni uko wabishyiramo nimugoroba bikararamo ukazabiteka bukeye bwaho, ibi bigamije gukamuramo amakakama.[1]Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) yatangaje ubushakashatsi yakoze kuva mu mwaka wa 2020, buvuga ko umwanana w’igitoki ari ikiribwa kiryoshye kandi gifite intungamubiri nk’iz’inyama cyangwa ibihumyo.Umushakashatsi wa ICK agaragaza ko abantu badafite amafaranga yo kugura inyama, bashobora kwifashisha umwanana ukababera ikiribwa gikungahaye cyane mu byubaka umubiri (protein).

Umwanana mu kuvura uburwayi butandukanye

[hindura | hindura inkomoko]
Umwanana

Umwanana ukaba ushobora kuvura uburwayi butandukanye ndetse no kurinda umubiri bimwe mu bibazo n'uburwayi buwibasira.Byagaragaye ko umwanana ushobora kuvura bumwe mu burwayi nka Diyabete aho ufasha mu kuringaniza ikigero cy'isukari mu mubiri ,ibyo bikaba bishobora kurinda ingaruka ziterwa na Diyabete harimo ubuhumyi ,Ibinya mu maguru n'amaboko n'ibindi byinshi.Umwanana ukungahaye ku mavitamini ya C,A,E ndetse n'imyunyungugu nka potasiyumu.Gufasha mu igogorwa ry'ibiryo Umwanana ukungahaye ku bizwi nka fibers bifasha mu koroshya igogorwa bityo ukaba ari umuti mwiza wo kuvura ikibazo cya Constipation.[2]Kurinda no gukomeza nyababyeyi,Abagore benshi bakunda kugira ibibazo bitandukanye mu myanya myibarukiro ,ahanini mu bice bya nyababyeyi ,umwanana ukaba uzwiho kurinda no gukomeza nyababyeyi ku buryo umuntu ukunda kurya bimwe mu bice biwugize bivanze n'ubundi bwoko bw'ibimera,Uyu muntu uwukoresha ntagira ibibazo bitandukanye byo muri nyababyeyi ,ugereranyije n'abatawukoresha,umwanana ukaba ukoreshwa watetswe mu mazi ,hanyuma umuntu akanywa amazi yawuvuyemo.[1]Umwanana ushobora kugabanya ububabare mu gihe cy'imihango,Ububabare bwo mu gihe cy'imihango bushobora kugabanywa no gukoresha amazi yaturutse ku mwanana ,ibyo bikaba biterwa nuko ubasha kuringaniza umusemburo progesterone ufasha mu kugabanya ububabare mu gihe cy'imihango.Ushobora kongera amashereka ku babyeyi bonsa,Kurya umwanana ku mugore wonsa byongera amashereka nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru cya Healthline ,kurya umwanana ku mubyeyi wonsa bishobora gutuma abona amashereka ahagije ku mwana .[2]Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije (hypertension),Umuvuduko w'amaraso ukabije ni uburwayi bongera bwiyongera mu bantu bitewe n'imibereho igenda ihinduka ,hari uburyo wakwivura ubu burwayi bwa hypertension bushobora kuvurwa na bimwe mu bimera muri byo harimo n'umwanana.

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwanana-w-insina-ufite-intungamubiri-nk-iz-inyama-cyangwa-ibihumyo-ubushakashatsi
  2. 2.0 2.1 https://www.ubuzimainfo.rw/2021/06/akamaro-gatangaje-k-ndetse-ushobora-no.html