Umuzabibu
Umuzabibu ni urubuto rukungahaye kuri vitamine, umunyu ngugu wa calicium, Potasium, Fer, Magnesium, hamwe n’ibyitwa “Polyphénol” bifasha umubiri kurwanya indwara zifata imitsi y’umutima. Uretse kuba imbuto zawo ziribwa, ushobora no gukorwamo divayi, hamwe n’amavuta yo kwisiga.
Tumenye Umuzabibu
[hindura | hindura inkomoko]Ni igihingwa kandi gikunda uduce dushyuha bihagije kandi cyerera imyaka 2. Umuzabibu urarandaranda, ugakenera guhingwa ahantu hari ubutumburuke buto, kuko uzirana n’imbeho. Icyakora usanga buri gace kagira ubwoko bw’umuzabibu ushobora kukihanganira, bityo imwe ikaba ishobora kwihanganira ubukonje ariko budakabije.[1]Intungamubiri ziba mu muzabibu zibera cyane mu gice cy’igishishwa. Abantu batandukanye bawukundira ko ufite ibyitwa “caroli” nkeya ariko bagahitamo gukoresha umuzabibu ugifite ububisi kubera ko ufasha cyane kugira ubushake mu gufungura ndetse ugafasha urwungano ngogozi gukora neza.Umutobe w’umuzabibu kandi ufasha mu kurinda indwara zifata imyakura ijya mu mutima. Ubushakashatsi bwakomeje
bugaragaza ko uwo mutobe urinda kanseri ifata udusabo tw’abagabo.Ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bwerekanye ko kwifashisha urwo rubuto byongera ubwenge bitewe n’uko ubwonko buba bwatijwe intungamubiri zidasanzwe, ibi bikaba byaravuzwe ku nyamaswa naho ku bantu ubushakashatsi buracyari ku ntangiro.[2]