Jump to content

Umutungo w’Ibinyabuzima

Kubijyanye na Wikipedia

Urusobe rw'ibinyabuzima

[hindura | hindura inkomoko]
Urusobe rw'ibinyabuzima

Urusobe rw’ibinyabuzima ni uruvange rw’amoko y’ubuzima n’imikoranire yayo n’iy’ibindi bidukikije byatumye isi iba ahantu honyine ho gutura ku bantu (CDB 2000). Urusobe rw’ibinyabuzima tubona none rukomoka ku mamiliyaridi y’imyaka y’ihindagurika ryakozwe n’imitere y’ibikorwa by’umwimerere, hanyuma umuntu abigira mo uruhare rwagiye rurushaho gukomera.[1]

N’ubwo u Rwanda ari agahugu gatoya, rufite urusobe rw’ibintu bihumeka n’ibidahumeka bikoze ireme n’umwimerere by’ahantu mu rwego rw’ibidukikije (écosystèmes), ibimera n’inyamaswa. Kuba ruri hagati mu rwunge rw’ibibaya bya Rift Albertine mu ishami ry’amajyaruguru rya Rift Valley yo muri Afurika ni ikintu gifite icyo kimaze.

  1. https://rba.co.rw/post/Min-Mujawamariya-Hakenewe-ubufatanye-bwinzego-mu-kubungabunga-ibidukikije