Umutingito uremereye muri Haiti

Kubijyanye na Wikipedia
Umutingito

Umutingito ni ibyago byaje byiyongera ku rupfu rw’Umukuru w’igihugu cya Haiti wapfuye arashwe n’abantu bamusanze iwe.Mu gihugu cya Haiti , hatangajwe urupfu rw’abantu 1,297 bishwe n’umutingito wabaye kuri tariki 15, Kanama mu mwaka 2021 waje uremereye ndetse ukaba waranangije ibikorwa remezo byinshi.[1]Umutingito wabaye muri kiriya gihugu wari ufite ubukana bungana na 7.2 ku gipimo cya Richter.Iki ni igipimo gifite ubukana kuko uherutse kuba mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ugasiga usenye byinshi wari ufite ubukana bungana na 5.1.[1]Nyuma y’umutingito wabaye muri kiriya gihugu cy’ikirwa kiri mu Nyanja ya Atlantic, ibihugu bituranye nacyo byari biri gukora uko bishoboye ngo bitabare.Ubutabazi bwari buri gukorwa ngo harebwe niba hari abantu batabarwa bagakurwa hejuru y’ibinonko n’inkuta zabagwiriye.

Ingaruka z'Umutingito wabaye muri Haiti[hindura | hindura inkomoko]

Icyari giteye inkecye ni uko hari ubwoba bw’uko uriya mutingito ushobora gukurikirwa n’umwuzure witwa Tsunami ndetse n’umuyaga ufite ingufu mu gace Haiti iherereyemo.kandi abantu 5,700 nibo babaruwe ko bakomeretse.Inzu zo guturamo n’amaduka nabyo byasenyutse.[1]Abaturage ba Haiti baraye hanze banga ko baza kugwirwa n’inzu kandi babikora barayobowe ko hari imvura nyinshi yari iteganyijwe mu kirere cy’igihugu cyabo.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.teradignews.rw/haiti-nyuma-yo-gupfusha-perezida-bibasiwe-numutingito-uremereye-umaze-guhitana-benshi/