Umutingito mu Rwanda
Appearance
Umutingito
[hindura | hindura inkomoko]U Rwanda ruherereye mu karere kaberamo imitingito y’isi ifite inkomoko yayo mu kiyaga cya Kivu. Agace k’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu kagizwe n’uruhererekane rw’ibirunga gakunze kuberamo imitingito. – Ibi bituma u Rwanda rukunze kuberamo imitingito y’isi, by’umwihariko Akarere k’uburengerazuba. [1][2]
Rwanda
[hindura | hindura inkomoko]Mu minsi ya vuba aha koko, imitingito 2 iifite ubukana bwa 6,1 na 5,0 mu mibare ya Richter kimwe n’intandaro zayo yabaye ku itariki ya 3 n’iya 14 Gashyantare 2008, umwe ku wundi. Inkomoko y’iyo mitingito y’isi yari iherereye hafi y’umujyi wa Bukavu mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.