Umusozi wa Mvuzo

Kubijyanye na Wikipedia

Inkomoko y’izina ‘Mvuzo’ umusozi uba mu burasirazuba bw'u Rwanda.

Mvuzo aho ibarizwa[hindura | hindura inkomoko]

Ikarita igaragaza akarere ka Rulindo.

Mvuzo ni umusozi uherereye mu Kagari ka Mvuzo, Umurenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo Intara y’Amajyaruguru. Abawutuye bavuga ko ufite amateka meza mbere ya 1959 n’amabi yo kwicirwaho Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside.[1]

Inkomoko y'izina Mvuzo[hindura | hindura inkomoko]

Mu gusobanura inkomoko ya Mvuzo, Uhaturiye agira ati “Impamvu yatumye bawita Mvuzo, kera hari abantu baturukaga ku musozi wa Kinzuzi nawo wari uturanye na Mvuzo, murabizi ko abantu ba kera basabanaga cyane, hano iwacu rero habaga ibigage byiza, kandi byinshi noneho abo ku yindi misozi bakabiha abakozi babo bakazimanira bene wabo ba hano kuri uyu musozi wa Mvuzo.”Yavuze ko abo bakozi bamaraga kubiha abo babatumyeho mu gihe bagiye gusubirayo bagasanga babasigiyemo nk’uruho. Ati “Bagera hejuru kuri uyu musozi wa Mvuzo barimo gutaha bagakoresha imiziranyenzi n’imiheha miremire bakanywa ya nzoga babasigiyemo, bayirangiza bya bivuzo bakabisuka ku nzira. Habaga inyoni nyinshi nazo zikahateranira zikaza kurya bya bivuzo, aho rero niho havuye izina Mvuzo kuko abantu bazaga bakahasanga inyoni nyinshi ziri muri bya bivuzo.”

Mvuzo muri jenocide[2][hindura | hindura inkomoko]

Umusozi wa Mvuzo.[3]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkomoko-y-izina-mvuzo-umusozi-waguyeho-abatutsi-barenga-ibihumbi-bitandatu
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkomoko-y-izina-mvuzo-umusozi-waguyeho-abatutsi-barenga-ibihumbi-bitandatu
  3. https://www.slideserve.com/odelia/umusozi-wa-mvuzo